Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu

Rubavu: Akanyamuneza ni kose ku bacuruzi bongerewe igishoro.

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022, Koperative ebyiri zo mu Karere ka Rubavu zigizwe n’abagore 40 bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka zahawe inkunga yo kuzahura ubucuruzi bwabo, maze akanyamuneza kabuzura hose.

Izi Koperative: “Abanyeshyaka” n’”Abakorana umurava” zahawe inkunga ya Miliyoni hafi umunani z’amafaranga y’u Rwanda yo kuzamura ubucuruzi bwabo, hashingiwe ku mishinga yabo yahize indi mu mishinga 10 yahatanye.

Nyuma yo kubahemba, aba bagore bavuze ko bishimiye kuba bongerewe igishoro, ngo nabo bakaba bagiye gukomeza kwagura ubucuruzi bwabo.

Tuyizere Claudine uyobora Koperative Abanyeshyaka aganira na WWW.AMIZERO.RW yavuze ko bishimiye inkunga bahawe kandi igiye kubafasha gukomeza kwiteza imbere. Ati: “Bigiye kuzamura ibikorwa byacu by’ubucuruzi kuko twongerewe igishoro. Mbere twakoraga tukunguka ku bw’igishoro gike n’inyungu nke ibonetse amafaranga tukayifashisha mu guhaha gusa ariko ubu tugiye kwangura intekerezo dukore cyane twizigama ndetse twizeye iterambere rihamye kandi intego si uguhora dufashwa ahubwo ni uguharanira gukora cyane ngo tuve mu bucuruzi buciriritse ahubwo tube abacuruzi bahamye kandi bakomeye dukomeze inzira yo kwiteza imbere”.

Padiri Niragire Valens, Umunyamabanga mukuru wa ‘Mpaka Shamba Letu’, Umushinga ukorera muri Komisiyo y’ubutabera n’amahoro, yavuze ko intego ari ukwimakaza amahoro hagati y’abanyarwanda n’abanyamahanga kuko bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Ati: “Icya mbere ni ukugira umuryango uhamye kuko ntiwakwimakaza amahoro nawe ntayo ufite, twabafashije kwikura mu makimbirane yari mu miryango kuko bamwe ntibari barasezeranye bose, bamaze kubohoka twatangiye kubafasha gake gake ngo bagire intumbero yo gukorera hamwe kandi kinyamwuga ari naho duhera tubongerera igishoro ngo inzozi zabo zikomeze kuba impamo”.

Padiri Niragire kandi yabasabye gukomeza gukora ubucuruzi bwabo neza kandi bimakaza amahoro kuko ngo ari byo bizatuma bagera ku ntego zabo zose uko zakabaye.

Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere mu Karere ka Rubavu, Uwajeneza Jeannette, yasabye abahawe inkunga kuyikoresha neza maze ngo bakihuta mu iterambere.

Ati: “Iyi nkunga muhawe muzayibyaze umusaruro mukomeze mwiteze imbere kandi mushishikarize na bagenzi banyu bagikora ubucuruzi mu kajagari kubireka nabo bibumbire mu makoperative kuko n’iyo habonetse amahirwe akenshi atangirira ku bakora mu buryo buzwi kandi bwemewe n’amategeko. Nk’ubuyobozi twifuriza iterambere buri wese hagamijwe iterambere rye ku giti cye ariko no ku Gihugu muri rusange”.

‘Mpaka Shamba Letu’ imaze gutanga inkunga ya Miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda ku makoperative atandatu mu bihe bitandukanye aho intego nyamukuru ari ugufasha abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka kubukora neza bubahiriza amategeko kandi barangwa no kwimakaza amahoro by’umwihariko hagati y’Ibihugu bihahirana yaba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’Uburundi.

Koperative ebyiri zigizwe n’abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bongerewe igishoro.
Ngo bagiye kwihuta mu iterambere kurusha uko byari bimeze.
Ibyishimo ni byose nyuma yo kongererwa igishoro.

Mukundente Yves @AMIZERO.RW

Related posts

Intwaro zigezweho za FARDC zishobora kwifashishwa mu ijoro zaciye igikuba muri Sake na Mubambiro.

N. FLAVIEN

Burundi: Hashyizweho Guverinoma nshya, Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe ataha amara masa.

N. FLAVIEN

Urujijo ku bitero bivugwa ko ‘FARDC yaba irimo kugaba kuri FDLR basanzwe ari sheri shushu’.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777