Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwagaragaje impungenge ku bwiyongere bw’imitego y’inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, rushishikariza abaturage cyane cyane abaturanye na yo gutanga amakuru ya ba rushimusi babangamira iterambere ry’u Rwanda.
Mu mwaka w’i 2023 na 2025 ibikorwa bya ba rushimusi byazamutse nkuko uru rwego rubitangaza aho mu 2025 ho byarushijeho bikaba nko mu mwaka wa 2009 ubwo byari bikabije.
Mu 2023 hafashwe imitego 2.200, mu 2024 hategurwa isaga 2.300 na ho kugeza mu Ukwakira 2025 hari hamaze kuboneka 2.336. Ni mu gihe nko mu 2019 hari hagaragaye 446.
Umuyobozi wa Brigade ya 505 ikorera mu Turere twa Musanze Gakenke na Burera, Col Steven Kayigumire, aherutse kugaragaza ko ibikorwa by’ubushimusi bw’inyamaswa bikabije kandi biri gushyira mu gihombo igihugu muri rusange.
Ku rundi ruhande ,Ngoga Télesphore, Umuyobozi Ushinzwe Kubungabunga za Pariki z’u Rwanda, yavuze ko bigayitse kuba hari ubushimusi buri kwiyongera muri pariki kandi nyamara ziteza imbere abaturage bazegereye.
Yavuze ko mu gihe hagishakishwa impamvu y’ubwiyongere bw’ubushimusi, abaturage basabwa kugira uruhare mu kubungabunga za pariki.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, na we aherutse kubwira abaturage ko icyo kibazo kigiye guhagurukirwa n’inzego zitandukanye kuko ubwiyongere bwacyo buteye impungenge.
Hagaragajwe ko mu mwaka ushize ingagi esheshatu ari zo zafatiwe mu mitego ya barushimusi.
Imirenge iza imbere mu kugaragaramo ibikorwa bya ba rushimusi ni Kinigi yagaragayemo imitego isaga 800, Bugeshi igaragaramo isaga 500, Kabatwa isaga 300 na Gataraga 287.
Hamaze gufatwa abahigi n’abashimusi 38 bagiye kugororwa kubera ibikorwa bibangamira ubuzima bw’inyamaswa.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abaturanye na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bavuga ko batazi icyatumye umubare w’abahigi n’abashimusi wiyongera ariko ngo bazakomeza guhamgana n’iki kibazo.

