Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Police FC yakubitiwe hirya ya Nyungwe, Rayon Sports yo ikura atatu kuri Rutsiro FC.

Mu mikino ya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu Cyiciro cya mbere mu bagabo, mu mikino y’umunsi wa 17, Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC mu gihe mukeba wayo APR FC kuri uyu wa gatatu yakubiswe ahababaza na Musanze FC, amarira menshi akaba yasaze Police FC yatsindiwe i Rusizi.

Muri uyu mukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports niyo yahabwaga amahirwe nyuma y’uko yongeyemo amaraso mashya mu ikipe irimo gukina imikino yo kwishyura, mu bakinnyi ifite harimo Rutahizamu Musa Esenu.

N’ubwo Rayon Sports yahabwaga amahirwe, akoba karimo bitewe n’uko umukino iheruka gukina yatsindiwe i Huye na Mukura VS 1-0.

Rutahizamu Musa Esenu niwe waboneye Rayon Sports igitego ku munota wa 18, maze amakipe yombi akomeza gukina asatirana ariko igice cya mbere kirangira Rayon Sports iri imbere n’igitego 1-0.

Mu gice cya cya kabiri nta mpinduka nyinshi zabayemo, Rutsiro FC ikomeza gushakisha ariko biranga biba iby’ubusa kuko Rayon Sports yashakaga amanota 3 ndetse umukino urangira iyabonye ku gitego 1-0 yatsinze Rutsiro FC.

Undi mukino nawo wari uhanzwe amaso, Police FC iri mu makipe akunze kwihagararaho yatunguwe na Espoir FC y’i Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba iyitsinda ibitego 2-0 iwayo i Rusizi, mu gihe kuri Stade Umuganda i Rubavu, Etencelles FC yanganyije na Bugesera 0-0.

Umunsi wa 17 wa Shampiyona usize Gicumbi FC yo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru ku mwanya wa nyuma, mu gihe APR FC n’ubwo yatsinzwe na Musanze FC, ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 37, ikaba irusha amanota 2 Kiyovu Sports iyigwa mu ntege.

Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo/Photo Internet.

Related posts

Gakenke: Imodoka yikoreye umucanga yaguye mu kiraro gihuza Kagoma na Buheta.

N. FLAVIEN

Tshisekedi yashimiye Ibihugu by’inshuti bikomeje gupfusha ingabo zitangira DR Congo.

N. FLAVIEN

DRC: Umusirikare wa MONUSCO yishwe n’abataramenyekana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777