Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Trending News Umutekano

Philippine: Abantu 18 bapfuye, abandi baburirwa irengero mu Nyanja ya Sulu

Ubwato bwari butwaye abagenzi bagera kuri 350 bwerekeza ku kirwa cya Jolo buvuye ku cyambu cya Zamboanga, mu Majyepfo ya Sulu, mu Ntara ya Basilan muri Philippine, bwarohamye bituma abantu 18 bitaba Imana, mu gihe abandi 24 bakomeje kuburirwa irengero.

Nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano n’umutekano w’ibyambu muri ako gace, iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere tariki ya 26 Mutarama, nyuma y’amasaha ane ubwato buhagurutse mu mujyi wa Zamboanga. Muri abo bari baburiyeho harimo n’abakozi b’ubwato 27.

Abashinzwe ubutabazi mu Ntara ya Basilan batangaje ko abantu barokotse bahise bajyanwa ku bitaro byo mu mujyi wa Isabela kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihutirwa, mu gihe ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero bikomeje hirya no hino mu Nyanja ya Sulu.

Guverineri wa Basilan, Mujiv Hataman, yagaragaje ko inzego z’ubuyobozi zatangiye gukurikirana neza iby’iyi mpanuka. Yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza abarokotse, anatangaza ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse ku cyateye iyo mpanuka, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje gukorwa umunsi ku wundi.

Nubwo hataramenyekana niba ubwato bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo, inzego z’umutekano zagaragaje ko impanuka z’ubwato zikunze kugaragara muri Philippine bitewe n’ikirere kibi n’imiyaga ikaze ikunze kwibasira ako gace.

Iyi mpanuka ije ikurikira izindi zabaye mu minsi ishize. Ku wa Gatanu w’icyumweru cyabanje, impanuka y’ubwato bwari buriho idarapo rya Singapore, bwari buvuye ku kirwa cya Mindanao bujya mu Bushinwa, yishe abantu babiri, abandi bane baburirwa irengero mu gihe 15 barokotse.

Ni nako kandi ku wa Mbere w’icyumweru cyabanje, indi mpanuka y’ubwato yabereye i Davao, muri Mindanao, aho abantu batandatu bitabye Imana mu gihe abandi icyenda baburiwe irengero, bikomeza kwerekana ubukana bw’ibibazo by’umutekano wo mu mazi muri Philippine.

Related posts

Kimenyi Yves yavunikiye bikomeye mu mukino wahuje AS Kigali na Musanze FC.

N. FLAVIEN

Uburusiya bwashwishurije EU ibusaba guha uburenganzira busesuye ababana bahuje ibitsina

N. FLAVIEN

Ahantu nyaburanga hasurwa cyane na ba mukerarugendo mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777