Igihugu cya Uganda cyitegura kwakira igikombe cya Afurika cya 2027 cyujuje Stade nshya igezweho yitwa Hoima City Stadium yuzuzuye itwaye asaga miliyoni 130 z’Amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (asaga miliyari 189.3 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda).
Ibirori byo gutaha iyi Stade byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ukuboza 2025, byitabirwa na Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni ari kumwe na Madamu we akaba na Minisitiri w’Uburezi na Siporo, Jeannette Museveni n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Iyi sitade iri ku rwego mpuzamahanga yubatswe ku buso bwa hegitari 32.9 yakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza yubatswe na sosiyete ya SUMMA yo muri Turkey, ari na yo yubatse inyubako zitandukanye zo mu Rwanda zirimo BK Arena, Sitade Amahoro n’izindi.
Hanze y’iyo sitade hashyizwe ikibuga cy’imyitozo, ndetse hashyirwa n’ibindi birimo icya Basketball, icya Tennis n’icya Volleyball, Ubwogero (Swimming Pool) ndetse ifite n’imbuga ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka igihumbi.







