Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu Ubuzima

Perezida Kagame yasabye abazahajwe n’ibiza kwihangana bakanihanganira Leta.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yasuraga ahibasiwe n’ibiza mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, yasabye abaturage babirokotse kwihangana, no kwihanganira Leta mu gihe mu kubatabara hari ababishinzwe baba badakora ibyo bakwiriye kuba bakora.

Ibi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, ubwo yasuraga abaturage bo muri Rubavu basizwe iheruheru n’ibiza byakomotse ku mvura yaguye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 02 bikica abagera ku 131 mu Burengerazuba no mu Majyaruguru, bisenya inzu zirenga 5,600, imihanda 17 irangirika, ibikorwaremezo byinshi nabyo birangirika ku buryo ngo bishobora kuzatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyali 110 kugirango bisubire mu buryo.

Mu ijambo yagejeje ku bari kuri Site ya College Inyemeramihigo, Perezida Paul Kagame yagize ati: “Naje kubasuhuza no kubihanganisha kugira ngo mukomeze mwihangane”. Yakomeje avugako Leta irimo “gushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo”.

Perezida Paul Kagame kandi yizeje aba baturage bashegeshwe n’ibiza ko mu bufasha barimo guhabwa, “aho bitagenda neza muri iki gihe turabikosora”. Yongeyeho ko: “Imvura, izuba biza ku buryo budasanzwe bigahitana ubuzima bw’abantu cyangwa bikangiza imyaka […] ibyo hari aho biturenga. Ntacyo twari gukora ngo tubuze umwuzure cyangwa ngo tubuze imvura nyinshi kugwa, ariko gufasha abashoboye kubikira ibyo byo biri mu bushobozi bwacu tugomba kubikora”.

Abaturage barokotse ibi biza, bashima Leta y’u Rwanda kuko ikomeje kubitaho, bakaba barabaye bacumbikiwe ahadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga aho bahabwa iby’ibanze nkenerwa mu buzima ndetse bamwe bakaba bagiye gutuzwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu.

Perezida Paul Kagame yeretswe uburyo umugezi wa Sebeya warenze inkombe ugakora ibara.
Perezida Paul Kagame yasuye uruganda rw’icyayi rwa Pfunda rwangijwe cyane n’ibiza.
Perezida Paul Kagame kuri Site ya College Inyemeramihigo muri Rubavu.

Related posts

ADEPR Cyamabuye: Abaririmbyi ba Chorale Twubakumurimo bemezako yababereye umubyeyi.

N. FLAVIEN

Imbuga za murandasi zari zahagaze zatangiye kongera gukora

N. FLAVIEN

Amwe mu mateka y’Abanya-Uganda bahowe Imana, kuri ubu bakaba ari Abatagatifu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777