Amizero
Amakuru Amakuru mashya Kwamamaza Politike Ubuzima

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Bayer na Minapharm ku kwagura ikorwa ry’imiti muri Afurika.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Bayer Pharmaceuticals, Stefan Oelrich, hamwe na Dr. Shaheer Bardissi uyobora Minapharm Pharmaceuticals, ku bijyanye no gushora imari mu ikorwa ry’imiti ku Mugabane wa Afurika.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ibiganiro byibanze ku buryo bwo kongera umusaruro w’imiti n’ubushobozi bwo kuyigeza ku bantu benshi, hagamijwe kunoza ubuziranenge no gukemura ibibazo by’ibura ryayo.

Guverinoma y’u Rwanda irashishikajwe no kuba ku isonga mu gushakira Afurika ibisubizo mu rwego rw’ubuvuzi, by’umwihariko mu kugabanya icyuho cy’ibikoresho by’ubuvuzi nka za nkingo. Uruhare rw’u Rwanda rwafashije gutangiza uruganda rwa BioNTech mu Rwanda, rwubatswe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’inkingo cyagaragaye cyane mu bihe bya Covid-19.

BioNTech, nk’uruganda rukora inkingo, rwemeje ko ibikorwa byarwo bizafasha Afurika kugera ku buryo burambye bwo gutunganya inkingo ku mugabane. Bayer yo mu Budage na Minapharm yo mu Misiri, ibigo by’ubuvuzi bizwi ku rwego mpuzamahanga, ni abafatanyabikorwa bashya bitezweho kongera imbaraga muri uru rwego.

Ibi biganiro birashimangira intambwe u Rwanda rwiyemeje yo kwagura ubufatanye n’ibigo bikomeye mu guharanira iterambere ry’ubuvuzi muri Afurika.

Related posts

Perezida Paul Kagame na Madame bitabiriye Kongere y’Umuryango RPF Inkotanyi [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Prof Jean Bosco Harelimana wayoboraga RCA yirukanwe kubera imiyoborere idahwitse.

N. FLAVIEN

Amerika yakanze Iran yohereza ubwato rutura bw’intambara mu burasirazuba bwo hagati.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777