Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima Umutekano

Nyabugogo: Abashakaga kureba Perezida Kagame bari mu igorofa bahanutse bitunguranye.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abantu byibuze 12 barimo abagore bane n’abagabo umunani bakomerekeye mu mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Gicurasi 2023, ubwo abantu benshi bahanutse mu igorofa iherereye i Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe babyiganaga bashaka kureba Umukuru w’Igihugu.

Amashusho yacicikanye ku mbugankoranyambaga agaragaza abaturage benshi bahagaze mu igorofa ya kabiri aho bari bitegeye umuhanda bategereje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uvuye mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu ahanyura. Akihagera abaturage bose bashakaga kumureba, babyiganye begamira ibyuma bitangira abantu bizwi nka garde-fou (mu rurimi rw’igifaransa), niko gucika biramanuka nabo bamanukana nabyo.

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibi byabereye ku igorofa ryo ku mashyirahamwe, hafi ya feu rouge za Nyabugogo ku muhanda uzamuka ugana Kimisagara, ni ukuvuga ko ari hakurya neza ya Gare ya Nyabugogo ku gice cy’inyuma ureba hejuru mu Mujyi ndetse na Mont Kigali.

Iyi mpanuka yabaye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 z’umugoroba (18h15), yakomerekeyemo 12 (abagore bane n’abagabo umunani), harimo babiri barembye, bakaba bari kwitabwaho mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK nk’uko byemejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwanatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ubuzima bwabo bumere neza.

Iyi mpanuka ikimara kuba, aha habereye impanuka hazengurukijwe inzitiro zibuza abaturage kuhagera mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ngo harebwe neza icyaba cyateye iyi mpanuka yo guhanuka ku igorofa no kubanza kuhasana.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye abaturage bo mu Karere ka Rubavu bagizweho ingaruka n’ibiza byakomotse ku mvura mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, akaba yasuye uduce twibasiwe n’ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo, aganira n’abaturage bacumbikiwe kuri Site iri kuri College Inyemeramihigo, aho yahumurije abaturage akabizeza ko Leta iri gukora ibishoboka byose ngo ibintu bisubire mu buryo.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryihanganisha abakomerekeye muri iyi mpanuka n’imiryango yabo.
Bahanutse bavuye ku igorofa ya kabiri bikubita hasi gusa Imana ikinga ukuboko.

Related posts

Nyina w’umuhanzi Meddy yitabye Imana azize uburwayi.

N. FLAVIEN

Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani yapfuye nyuma yo kuraswa.

N. FLAVIEN

Turebere hamwe ibyiza byo guhoberana bikorwa n’abatari bacye ku Isi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777