Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Ubukungu Umutekano

Nigeria: Indege nshya ya Perezida Tinubu yateje uburakari.

Abantu benshi muri Nigeria bakunze gukurikirana amakuru cyane cyane aya politiki n’ubukungu barakaye cyane, bikaba bibaye nyuma yuko Perezida Bola Tinubu aguriwe indege nshya, mu gihe ubukungu bw’iki gihugu burimo kunyura mu makuba ya mbere mabi abayeho mu myaka irenga 20 ishize.

Iyo ndege iguzwe nta byumweru bibiri bishize abantu babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda mu bice bitandukanye by’igihugu mu myigaragambyo yo kwamagana inzara ikomeje kwiyongera n’ikiguzi cy’imibereho gikomeje kuzamuka.

Mu mwaka ushize, Tinubu yatorewe kuyobora iki gihugu cya mbere gituwe n’abaturage benshi ku mugabane wa Afurika. Yashyizeho amavugurura menshi mu bukungu, harimo no gukuraho inyunganizi (cyangwa nkunganire) ya leta ku bitoro. Ibyo byatumye habaho izamuka ry’ibiciro riri hejuru, kuri ubu riri ku kigero kirenga 30%.

Perezida Tinubu yavuze ko ayo mavugurura yari ngombwa mu rwego rwo kugabanya amafaranga Leta ikoresha no gutuma habaho iterambere ry’igihe kirekire.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, Perezida wa Nigeria yatangaje igabanuka rya 60% ku ngano y’ingendo z’akazi z’abategetsi, barimo n’ibyegera bye. Ibi ariko ntibyamubujije ko ku wa mbere yagiye mu Bufaransa akoresheje indege nshya aherutse kubona yo mu bwoko bwa Airbus A330. Iyo ndege ni yo nyongera ya vuba aha ku ndege za Perezida zirenga eshanu.

Ikiguzi cy’iyo ndege nticyahishuwe, n’impamvu y’urugendo rwe ntiyahishuwe. Uwitwa @Fdmlearn ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko bidakwiye kuba Abanya-Nigeria barimo gusabwa kwizirika umukanda, mu gihe Leta irimo kugurira Perezida indege nshya.

Uwitwa kandi @RealOlaudah, nawe ukoresha urubuga rwa X, mu burakari bwinshi yagize ati: “Mureke tubwizanye ukuri. Igurwa ry’indege nshya ya Airbus ya Perezida Tinubu ku giciro cya miliyari 150 z’ama naira [angana na miliyari 128 n’amafaranga y’u Rwanda] mu gihe hari ubukene bwinshi, inzara,…bigaragaza ububi no kwikunda, kwinezeza no kudatekereza ku byago Umunya-Nigeria wo hasi arimo rwose.”

Ariko undi ukoresha izina rya @Timi_The_Law ku rubuga X, we ntiyemeranya nabo kuko we ashyigikiye icyemezo cya Perezida. Avuga ko iyo ndege atari iye ku giti cye, ahubwo ko ari iy’ibiro bya perezida. Ati: “Icyemezo cya Tinubu cyo kugura indege nshya ni cyiza. Indege ni iy’ibiro bya Perezida, ndetse n’abaperezida bazaza nyuma ye bazayikoresha kandi bazaryoherwa na yo”.

Ntibizwi niba abadepite baremeje igurwa ry’iyo ndege, itaratangajwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka. Mu itangazo ku rubuga X, Bayo Onanuga, umujyanama wa Perezida ku itangazamakuru, yavuze ko iyo ndege nshya mu by’ukuri izatuma habaho kuzigama amafaranga.

Mu itangazo rye, hari aho yagize ati: “Iyi ndege nshya, yaguzwe ku giciro kiri hasi cyane y’icyo ku isoko, ituma Nigeria yizigamira amafaranga menshi cyane ajyanye no kuyitaho n’ikiguzi cy’amavuta ikoresha, abarirwa muri miliyoni z’amadolari ya Amerika buri mwaka.”

Iyo ndege nshya ya perezida yashyikirijwe leta ya Nigeria mu gihe cya vuba aha gishize, nyuma yuko yari yafatiriwe na kompanyi yo mu Bushinwa, Zhangson Investment Co. Limited.

Iyo kompanyi yari yemerewe n’urukiko rwo mu murwa mukuru Paris w’Ubufaransa gufatira imwe mu mitungo ya Leta ya Nigeria, nyuma y’amakimbirane ajyanye n’ishoramari iyo kompanyi yari ifitanye na leta ya Ogun, imwe mu zigize Nigeria, yo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Iyo ndege imaze imyaka 15, ivugwa ko irimo umwanya munini wagenewe abanyacyubahiro, ndetse isimbuye indege y’iki gihugu yo mu bwoko bwa Boeing BBJ 737-700, imaze imyaka 19. Abategetsi bo muri Nigeria bari bavuze ko indege za Perezida zikoreshwaho amafaranga menshi yo kuzitaho kubera imyaka zimaze.

Muri Kamena uyu mwaka wa 2024, abadepite bagiriye Leta inama yo kugura indege ebyiri nshya za Perezida na Visi Perezida, bavuga ko izishaje zidatekanye. Mu kwezi gushize, abadepite batoye ingengo y’imari y’inyongera, igamije kongera ingengo y’imari y’umwaka wa 2024, ikava kuri tiriyari 28.7 z’ama naira, ikagera kuri tiriyari 35.06 z’ama naira.

Ntibizwi niba igurwa ry’iyo ndege nshya ryarongewe muri iyi ngengo y’imari. BBC dukesha iyi nkuru yasabye Perezida wa Sena n’ibiro by’umujyanama ku mutekano w’Igihugu kugira icyo babivugaho ariko ntirabona igisubizo.

Related posts

Isaha yo gutangira akazi mu Rwanda yavuye kuri saa moya ishyirwa saa tatu.

N. FLAVIEN

Perezida William Ruto yagaragaye anywera icyayi muri imwe muri Resitora z’i Nyamata.

N. FLAVIEN

Nyabihu: Batatu muri za mpanga enye ziherutse kuvuka bamaze kwitaba Imana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777