Perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky, yatangaje ko nibura buri munsi igisirikare cy’iki Gihugu gipfusha abasirikare bari hagati ya 60-100, naho abagera kuri 500 bagakomereka.
Ni ingaruka iki Gihugu gikomeje guhura na zo kubera intambara cyagabweho n’u Burusiya guhera muri Gashyantare uyu mwaka wa 2022.
Perezida Zelensky yabwiye Televiziyo Newsmax ati: “Ikibazo gikomeye kiri mu Burasirazuba bwa Ukraine no mu Majyepfo ya Donetsk na Luhansk. Ibintu birakomeye cyane, turimo gupfusha abasirikare hagati ya 60-100 buri munsi bagwa ku rugamba, ndetse abandi bagera kuri 500 bakomerekera mu kazi.”
Ibi bitangajwe mu gihe Uburusiya bukomeje urugamba rwo kwigarurira agace ka Donbass, nyuma y’uko bwigaruriye Umujyi ukomeye uherereye ku Cyambu wa Marioupol.
Intambara yo muri Ukraine yatangiye tariki 24 Gashyantare 2022, Perezida Putin w’Uburusiya akaba yaravuzeko agamije guhagarika Jenoside yakorwaga n’abategetsi ba Ukraine batewe inkunga n’abo mu Burengerazuba bw’Isi ku baturage bavuga ikirusiya batuye muri Ukraine. Ikindi kandi ngo akaba agamije kwigizayo imbaraga z’abo yita abacanshuro bo muri NATO na Amerika bashaka kuzana ibikoresho byabo mu marembo ye.
