Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Ni iki u Rwanda rwakora mu kwirinda ko Ebola ivugwa mu baturanyi yakwinjira mu Gihugu?

Mu gihe Ibihugu bituranyi by’u Rwanda nka Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda byamaze kwemeza ko Ebola yabigezemo ndetse hari n’abo yishe, hari abakomeje kwibaza icyo u Rwanda rugomba kwihutira gukora mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakwinjira mu Gihugu mu buryo bworoshye.

Nk’uko rwagiye rubikora ku bindi byorezo ndetse no kuri Ebola ubwayo, u Rwanda ni Igihugu kizwiho kutajenjeka mu gihe hari icyo rwikanga, rukaba rwaragiye rufata ingamba zikarishye mu bijyanye n’isuku n’isukura ndetse hakongerwa ibikoresho ku mipaka n’ahandi hahurira abantu benshi.

Mu bihe nk’ibi, abantu basabwa gutanga amakuru mu buryo bwihuse, ingamba zirimo gupima zigakazwa ku mipaka, ku Bitaro, amavuriro n’ahandi hatangirwa Serivisi naho hagashyirwaho umwihariko.

Abajyanama b’Ubuzima nka rumwe mu rwego rw’ubuvuzi rwegereye abaturage, basabwa gukora cyane bareba niba nta baturage bafite cyangwa se bagaragaza ibimenyetso, nk’umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, gucika intege, kuva amaraso mu twenge twose two ku mubiri,..

Mu bihe nk’ibi kandi, abaturage basabwa kwirinda iki cyorezo cya Ebola, bakibutswa ingamba ndetse Uturere tugashyiraho ahantu hashobora kwifashishwa mu gihe haba hari abagaragaweho ibimenyetso bikemezwa ko ari Ebola (Isolation Centres).

Abaturage bo mu Turere dukora ku mipaka y’Ibihugu birimo iki Cyorezo nka Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo nka Rubavu, Nyabihu, Musanze, Burera, Gicumbi na Nyagatare baba bagomba kwitwararika cyane kuko usanga abava muri ibyo Bihugu bashobora guhura nabo mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego zihura cyane n’abaturage umunsi ku munsi nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi n’abandi, mu bihe nk’ibi bakaba bakora ubutaruhuka birinda ko hari ushobora kubaca mu rihumye akaba yakwanduza abandi, bityo bikagorana mu gihe hari uwaba yamaze kwandura.

Mu kwezi kwa munani uyu mwaka, byatangajwe ko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hongeye kugaragara abarwayi ba Ebola, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, Uganda nayo ikaba yatangaje ko hari abarwayi bayo bagaragaye muri iki Gihugu ndetse muri Mubende, umwe ikaba imaze kumuhitana.

Related posts

BAL : Imikino ya ¼ irakinwa mu buryo bwa Playoffs

N. FLAVIEN

Imodoka yiraye mu baturage benshi biganjemo abagore n’abana

KALISA

Kenya: Kwambara agapfukamunwa ntabwo bikiri itegeko

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777