Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yatangaje ko igihugu cye kigiye gutangiza gahunda yo gutanga serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, yifashishije icyitegererezo cy’u Rwanda na Kenya.
Iyi gahunda yatangajwe igamije kwimura serivisi za Leta ku murongo wa internet no korohereza abaturage kubona serivisi badahura n’abazibaha, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu no kunoza imikorere ya Leta.
Perezida Chapo yavuze ko iterambere ry’igihugu ridashingiye gusa ku bikorwaremezo bigaragarira amaso nk’imihanda n’inyubako, ahubwo rishingira no ku ikoranabuhanga rihuza ubuyobozi n’abaturage.
Biteganyijwe ko hazashyirwaho komisiyo tekiniki iziga uko gahunda za Leta zashyirwa ku ikoranabuhanga, hagahuzwa sisitemu zitandukanye zisanzweho kugira ngo inzego za Leta zidakorera ukwazo mu buryo butajyanye n’igihe.
Mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, u Rwanda rwabaye icyitegererezo mu gushyira serivisi hafi ya zose kuri internet, binyuze ku rubuga rw’Irembo, aho abaturage basaba serivisi za Leta bakazishyura hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye.
Gahunda ya Mozambique itegerejweho kuzamura imikorere myiza ya Leta no kongera umuvuduko w’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.


