Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

M23 irarega FARDC kurenga ku masezerano y’agahenge ikarasa ibirindiro byayo ikoresheje Drones za CH-4

AFC/M23 yatabaje Umuryango mpuzamahanga n’abahuza mu bibazo bya DR Congo ibamenyesha ko Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC zikomeje kurenga ku masezerano y’agahenge k’ihagarikwa ry’imirwano ryakomeje gukorwa n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, rikomeje kugaba ibitero ryifashishije indege zitagira abapilote zizwi nka drones ndetse n’ibitero byo ku butaka byose byibasira abasivile b’inzirakarengane.

Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025, rivuga ko “Ihuriro ry’Ingabo za Kinshasa zagabye ibitero byinshi zikoresha indege zitagira abapilote za CH-4 mu duce dutuwe cyane twa Mpeti, Nzibira, n’ahahakikije, bigatwara ubuzima bw’abasivili.”

AFC/M23 yongeye gushimangira ubufatanye butajegajega mu kurinda abaturage bayo ndetse ishimangira ko ifite ububasha n’uburengenzira bwo kwirwanaho mu gihe yatewe, ikaba yanakomeza igacecekesha imbunda ihereye aho zituruka.

Amakuru yatanzwe na Sosiyete sivile muri Masisi na Walikale kandi nayo yemeza ko mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, drones za FARDC zateye ibisasu ahitwa Kalembe, agace gaherereye ku mupaka uhuza Teritwari za Walikale na Masisi.

Ibi bitero by’indege zitagira abapilote bije bikurikiye ibindi bya Sukhoi-25 byagabwe mu duce twa Mpeti ndetse no mu misozi ihakikije ariko bigahusha intego, ibikekwa ko ari yo mpamvu FARDC yaba yiyambaje izi drones kuko zo zifata ibipimo zikanarasa.

Ibi kandi bije bikurikiye igitero cyagabwe na Wazalendo bafatanyije na FDLR mu nkengero z’umujyi wa Goma, ahitwa Muja gusa abarwanyi ba M23 bakagikoma mu nkokora. Hari kandi abandi baraye bagabye ibitero muri Mugunga hafi y’ahazwi nka Kimashini ariko nabo bakaba bakomwe mu nkokora.

Related posts

Perezida Kagame yijeje abanyarwanda ko Igihugu cyiteguye neza uwagerageza kugishozaho intambara.

N. FLAVIEN

Umunyarwanda Mugisha Samuel yaburiwe irengero ageze muri Amerika

N. FLAVIEN

Umunyeshuri wo mu Karere ka Ngororero yakoze imodoka yo mu bikarito ikoresha amashanyarazi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777