Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Iyobokamana Kwibuka

Kwibuka30: New City Family Choir bomoye imitima ya benshi mu ndirimbo ‘ISANO’.

New City Family Choir ikorera umurimo w’Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, Itorero rya Ruhanga mu karere ka Musanze yashyize hanze indirimbo yise ‘Isano’ ikubiyemo ubutumwa bwomora imitima kuko igaruka ku bugome bukabije bwaranze abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba ikubiyemo kandi amagambo asaba abanyarwanda kubana kuko “turi bamwe dufitanye isano”.

Iyi ndirimbo ‘Isano’ ishingiye ku nkuru y’umwana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wanyuze mu mateka asharira cyane ariko akaza kwishakamo imbaraga zo kwivana mu bwigunge. Akaba umwe mu bemeye kwikorera umutwaro uremereye wo kubabarira ndetse akigisha n’abandi kubabarira. Ibirenze kuri ibyo yiteje imbere ndetse ategereje kugaruka kwa Yesu nk’intsinzi y’ikibi.

Mu kiganiro na WWW.AMIZERO.RW, Uwimana Fikili Jayden utoza New City Family Choir yavuze ko amateka y’iwabo kimwe n’ahandi hose mu Rwanda ari mabi, gusa ngo bo bakagira umwihariko kuko mbere ya Jenoside byari bigoye kubona uwitwaga umututsi muri gahunda z’ubuyobozi mu cyahoze ari Ruhengeri na Gisenyi kubera akazu kari kiganje muri izi Perefegitura.

N’ubwo hari aho bigaragara ko bashobora gusengera hamwe ariko badahuza, bwana Jayden yavuze ko ku Itorero ryabo ndetse no muri Korali nta mwuka mubi w’amacakubiri uharangwa, ibi ngo bikaba ari umusaruro w’inyigisho zihora zitangwa hagamijwe gukumira icyatuma dusubira mu mateka mabi yaranze u Rwanda akageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Nka Korali rero turi gutanga umusanzu binyuze mu ndirimbo zihumuriza imitima. Iyi twashyize ahagaragara yitwa ‘ISANO’ hari n’indi ikiri muri studio izasohoka vuba kandi nayo ifite ubutumwa bw’ihumure n’isanamitima. Dukomeje kandi gutanga umusanzu nk’abanyarwanda bose muri iki cyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka”.

New City Family Choir igizwe ahanini n’abaririmbyi bakiri bato, bamwe bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abarimo bakuru bakaba bari bato ubwo Jenoside yakorwaga. Ni Korali yitegura gushyira hanze izindi ndirimbo zuje ubutumwa buhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse zishimangira ko abanyarwanda ari bamwe nta gikwiye kubatanya, bityo bakaba bakwiye gutahiriza umugozi umwe birinda amacakubiri ayo ari yo yose yabageza ahabi nk’uko byagenze mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Indirimbo “ISANO by New City Family Choir” wayisanga kuri You Tube Channel ya Chorale yitwa NEW CITY FAMILY CHOIR.

Related posts

Nyuma ya APR FC, Mukura VS yirengeje na Rayon Sports i Huye bajya mu bicu.

N. FLAVIEN

Musanze: Urubyiruko rwa RPF Inkotanyi rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere.

N. FLAVIEN

Kwita izina abana b’ingagi bigiye gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777