Mu mikino y’umunsi wa 4 w’amatsinda muri shampiyona y’u Rwanda Primus National League yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gicurasi, Kiyovu sport inyagiye Gasogi United 4-1 mu gihe Rayon sport inganyije na Rutsiro igitego 1-1
Imikino 4 yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gicurasi 2021 ku bibuga 4 byo mu ntara 2 n’umugi wa Kigali isize ibitego 12 aribyo byinjiye muri iyi mikino yo mu matsinda A na B ya shampiyona y’u Rwanda Primus National League
Mu itsinda B, ku kibuga cya Mumena, Kiyovu sport inyagiye Gasogi united ibitego 4 kuri 1. Rutahizamu Robert Saba niwe wafunguye amazamu ku munota wa 26 ndetse akaba ari nawe watsinze igitego cy’agashinguracumu, ku munota wa 89. Ibindi bitego byatsinzwe na Babuwa Samson ku munota wa 45 ndetse na Nyirinkindi Saleh ku munota wa 46.
Muri iryo tsinda B kandi Rayon Sport yari yakiriye Rutsiro FC kuri Stade Amahoro, maze amakipe yombi agwa miswi 1-1. Ni ibitego byinjijwe na Hertier Luvumbu wa Rayon sport ku munota wa 22, mu gihe igitego cya Rutsiro FC cyishyuwe na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa 84 kuri penaliti.

Mu itsinda A, APR FC yari yakiriye Bugesera FC i Huye maze umukino urangira itsinze Bugesera 2-1. Ibitego bya APR FC byinjiwe na Yannick Bizimana ku munota wa 17 ndetse na Manzi Thierry winjije icy’intsinzi ku munota wa 73. Ntwari Jacques wari wagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga n’umutoza Abdou Mbarushimana niwe watsinze icy’impozamarira ku munota wa 55.
Muri iri tsinda kandi, Gorilla FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka yari yasuye AS Muhanga iyitsinda ibitego 2-1. Rutahizamu ukomoka muri Nigeria Iroko niwe wafunguye amazamu ku munota wa 49 mu gihe iki gitego cyaje kwishyurwa na Duru wa AS Muhanga ku munota wa 59 naho igitego cy’itsinzi, Gorilla FC igihabwa na Janvier ku munota wa 83.
Mu itsinda rya mbere APR FC irayoboye n’amanota 12, igakurikirwa na Gorilla FC ifite amanota 9 mu gihe AS Muhanga na Bugesera FC nta nota zna rimwe zirasarura.
Mu itsinda B, Rayon sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7 igakurikirwa na Kiyovu sport ifite amanota 6 mu gihe Rutsiro FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 5 naho Gasogi united iri ku mwanya wanyuma n’amanota 4 gusa.
Uko imikino yo ku munsi wa 5 wa shampiyona. Tariki ya 14 Gicurasi 2021:
Mu itsinda B
Rutsiro FC Vs Gasogi United (Umuganda Stadium, 3PM)
Rayon Sport Vs Kiyovu Sport (Amahoro Stadium, 3PM)
Mu itsinda A
APR FC Vs AS Muhanga (Huye Stadium, 3PM)
Bugesera FC vs Gorilla FC (Bugesera Stadium, 3PM)
Imikino yo ku munsi wa 5 wa shampiyona. Tariki ya 13 Gicurasi 2021:
Mu itsinda C
AS Kigali Vs Musanze FC (Amahoro Stadium, 3PM)
Etincelle FC Vs Police FC (Umuganda stadium, 3PM)
Mu itsinda D
Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi Stadium, 3PM)
Mukura VS&L Vs Marine FC (Huye Stadium, 3PM)
2 comments
Umupira w’u Rwanda uri kuryoha kbs 👍 Gusa Stade Amahoro yari yazambye ikwiye gusanwa vuba naho ubundi iradusebya pe 😪
APR MUKAZI KOSE.
Baca umugani ngo izicwa nande?