Inzobere mu burezi zemeza ko burya iyo wize usoma gusa hari byinshi ushobora kwibagirwa, nyamara wakiga ukora (practical) ugasigarana byinshi mu mutwe kuko bya bindi wakoze bidapfa kukuvamo, ibintu byafashwe nk’ihame muri Kingdom School, Ishuri rikorera mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.
Mu bisanzwe, abanyeshuri bo muri Kingdom School bahabwa umwanya bakagaragaza ibyo baba barize mu masomo asanzwe nko gusoma neza, kudidibuza indimi z’amahanga n’ibindi. Kuri ubu noneho ariko ibintu byamaze guhindura isura kuko kuri ibyo byose byari bisanzwe hiyongeraho ubumenyingiro, umwana akaba atozwa gukora neza ibyo yiga bishobora kumugirira akamaro mu buzima bwe bwa buri munsi.
Madame Uwimana Immaculé, ni Umuyobozi akaba na nyiri Kingdom School (Owner). Aganira n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW, yatangaje ko hari ibintu by’ingenzi usanga byarahariwe abakozi, cyane cyane mu miryango yitwa ko yifite, abana bagakura nta kintu na kimwe cyo mu buzima busanzwe bazi, ibintu bibagiraho ingaruka nyinshi kuko burya umuntu nyamuntu atangira kwitoza uko azabaho akiri muto.
Yagize ati: “Urabona aba bana biga muri Kingdom School, abenshi baza nta kintu kijyanye n’uturimo two mu rugo bazi. Iyo bageze hano rero tubigisha kuri twa turimo; nko guteka umureti, gukora salade, gucuranga guitar ndetse na piano, mbese utuntu nk’utwo abenshi bashobora gufata nk’ibikorwa bitareba abana bato, tukaba tubikora tugamije kubaka abana bazi icyongereza, igifaransa, siyansi ariko banashobora kwifasha cyangwa bakanafasha imiryango baturukamo mu bundi buzima”.
Yakomeje avuga ko ibi babihisemo bagamije gushimangira gahunda ya Leta y’uko bitarenze umwaka wa 2024, abanyarwanda bajya mu Cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’ Level), 60% bagomba kwiga amashami y’ubumenyingiro. Nabo rero ngo bakaba bafasha abana gukura bamaze kumenya neza ibyo bashobora gukora kandi babizi neza kuko ngo bafite ababyigisha babikunda kandi babizi neza.
Bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi bo kuri Kingdom School, bishimira iyi gahunda bita ko yaje kunganira amasomo bari basanganywe, bakavuga ko n’ubusanzwe hari ibyo bajyaga biga mu masomo asanzwe ariko rimwe na rimwe ntibabikore ngo babimenye neza. Kuri ubu rero ngo amata akaba yarabyaye amavuta kuko wiga ikintu, niba wenda ari ugutegura salade, ugahita unabikora ku buryo muri wowe bijyamo neza ukazakura ubizobereyemo.
Kingdom School isanzwe ifite gahunda yo kuzamura impano zitandukanye z’abana, aho isanzwe ikoresha amarushanwa mu kuvuga mu ruhame (debate), ibi bikaba bikorwa bihuje amashami y’iri shuri yaba abo ku Cyicaro gikuru mu Mujyi wa Musanze ndetse n’abo ku Ishami rya Busogo. Ibi bikorwa mu ndimi z’icyongereza, igifaransa n’ikinyarwanda, ibintu bifasha abana gutinyuka kuvugira mu ruhame.
Yanditswe na Mahoro Laeti/WWW.AMIZERO.RW




