ITANGAZO RIGENEWE ABANYOTEWE KWIGA MU ISHURI RIKURU RYA “KIBOGORA POLYTECHNIC (KP) MU MWAKA W’AMASHURI WA 2025/2026.
Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru rya “Kibogora Polytechnic (KP) riherereye mu karere ka Nyamasheke rikagira Ishami mu karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba buramenyesha abantu bose banyotewe n’uburezi bufite ireme kandi butanga ibisubizo ku bibazo bigaragara ku isoko ry’umurimo ko batangiye kwandika abifuza kwiga muri iyi Kaminuza mu mwaka w’amashuri 2025-2026.
Amasomo yigishwa muri Kibogora Polytechnic (KP) akubiye mu mashami akurikira:
– Ishami ry’Uburezi (Faculty of Education).
– Ishami ry’Ubumenyi mu by’Ubuzima (Faculty of Health Sciences).
– Ishami ry’Ubushabitsi n’Iterambere (Faculty of Business and Development Studies).
– Ishami rya Tewologiya (Faculty of Theology).
Amasomo azatangira tariki 06 Ukwakira 2025, aho muzasanga abarimu b’umwuga buje ubupfura n’ibikoresho bijyanye n’igihe. Abifuza ibindi bisobanuro, basura urubuga www.kp.ac.rw cyangwa se bagahamagara kuri +250786568015. Amacumbi yarateganyijwe.
“Muze tubafashe gukabya inzozi, murusheho guhindura Isi ibe nziza kurusha uko mwayisanze”.
