Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021, Inzu ya Laboratwari (Laboratoire) y’Ibitaro bya Kibagabaga yafashwe n’inkongi y’umuriro, Imana ikinga ukuboko ntihagira ugwamo. Bikekwa ko iyi nkongi ishobora kuba yaturutse ku bibazo by’umuriro w’amashanyarazi.
Ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo. Ahagana saa kumi nibwo bivugwa ko inkongi yatangiye, igice cy’ahagana inyuma muri iyi nzu ya laboratoire kirashya.
Abari bahari bakeka ko iyo nkongi yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi kuko mbere yayo hari ibintu bumvaga biturika ariko ntibasobanukirwe ibyari byo nk’uko byanditswe na IGIHE dukesha iyi nkuru.
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi hamwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, bahise bahagera kugira ngo batabare ndetse bakumire ko hagira ibindi bice byibasirwa n’iyi nkongi y’umuriro.