Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

“Ingabo za Leta nizo zaduteye mu birindiro byacu, tubaha isomo rikomeye”: Umuvigizi wa M23.

Umuvugizi w’inyeshyamba za M23 ziri mu Burasirazuba bwa DR Congo avuga ko ingabo za Leta, FARDC, ari zo zateye ibirindiro byabo mu misozi ya Rutshuru nyuma y’uko bagarutse bava mu nkambi bari barashyizwemo muri Uganda maze nabo ngo bakirwanaho.

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru, Major Willy Ngoma uvugira uyu mutwe yahakanye amakuru ya FARDC ko bari gufashwa n’ingabo z’u Rwanda, ko abagabo babiri berekanye ari abaturage b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bazwi muri kariya gace. Imirwano y’izi nyeshyamba na FARDC yakomeje kuri uyu wa kabiri tariki 29 Werurwe 2022 mu bice bindi bya Teritwari ya Rutshuru, kandi abaturage bakomeje guhungira hakurya muri Uganda.

Major Ngoma avuga ko FARDC ari yo yabateye. Ati: “natwe rero twagombaga kwirwanaho maze ejo kuwa mbere tubaha isomo rikomeye badashobora kwibagirwa”. Ingabo za leta ubu zitegeka Intara ya Kivu ya Ruguru kuwa mbere zatangaje ko abarwanyi ba M23 bateye ibirindiro byabo i Runyoni na Chanzu muri Rutshuru. Major Ngoma yemeje ko koko abaturage benshi bahunze imirwano, ati: “ariko bazagaruka, kuko bariya ni abavandimwe bacu, ni bashiki bacu, ni ababyeyi bacu bari hariya.”

Abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kuva mu byabo bahunga iyi mirwano kuva ejo kuwa mbere, kandi bifashe nabi cyane nk’uko Jean Claude Bambanze ukuriye sosiyete sivile Forces Vive ya Rutshuru yabibwiye BBC.

Sultani Makenga ngo niwe uyoboye ibikorwa bya Gisirikare bya M23

Nyuma yo gutsindwa intambara yo mu 2013 aho M23 yarashwe n’ingabo za Congo zifatanyije n’iz’akarere, Sultani Makenga yahunganye n’igice kimwe cya M23 bajya muri Uganda. Ikindi gice cya M23 cyari kumwe na Gen Bosco Ntaganda cyerekeje mu Rwanda, abarwanyi bacyo amagana bashyirwa mu nkambi i Kibungo (Ngoma) mu burasirazuba bw’u Rwanda, naho Ntaganda yishyikiriza Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kigali nayo imuha urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Abarwanyi bajyanywe muri Uganda benshi batorotse inkambi bashyizwemo bagaruka mu misozi ya Rutshuru barisuganya. Major Willy Ngoma ati: “Jenerali Major Sultani Makenga yagarutse mu Gihugu cye turamukurikira, niwe mukuru w’igisirikare cyacu. Bertrand Bisimwa niwe mukuru w’umutwe wa politike.” Ngo bagarutse muri Congo kuko Leta itubahirije ibiri mu masezerano bagiranye mu 2013 yo guhagarika intambara.

Ati: “Twagiye i Kinshasa twagize amezi 14 y’ibiganiro na Kabila, amezi 14 wa mugabo we! adusaba gutaha ngo azaduhamagara igihe icyo aricyo cyose.

“Tugeze hano nyuma y’ibyumweru bicye FARDC itangira kuturasa mu buryo tutumva. “Hari ibyo twari twumvikanye, i Nairobi, i Kinshasa… ariko twategereje ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano ahubwo baza kudutera.”

Ngoma avuga ko ibyo basabye birimo; irekurwa ry’imfungwa za M23, gushyira mu gisirikare aba M23 abandi mu buzima busanzwe, guhagarika imitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga, no gucyura impunzi… Ati: “Ni ibyo dusaba, ariko nta na kimwe bashyize mu bikorwa”. Leta ya Kinshasa ihakana ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho na M23, yavuze ko ibyo bumvikanye bikorwa gahoro gahoro kandi mu byiciro.

Ikarita ya Google yerekana agace kari kuberamo imirwano hagati ya DRC, Rwanda na Uganda.
Umuvugizi wa M23

Related posts

Perezida Kagame yasabye abaturage ko aho gushaka imirimo mu mahanga, bayihabwa Leta ikabahemba.

N. FLAVIEN

Sukhoi-25 za FARDC zongeye gusuka umuriro ku birindiro bya M23.

N. FLAVIEN

Ba Ofisiye 81 ba RDF basoje amasomo y’Icyiciro cya kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777