Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Iyobokamana

Imbamutima za Cardinal Kambanda kuri Papa Francis witabye Imana.

Nyuma y’aho Vatican yemeje urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, witabye Imana azize indwara z’ubuhumukero mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 Mata 2025, abakirisitu Gatolika n’andi bari bazi uyu mushumba bashenguwe n’agahinda bamusabira kuruhukira mu mahoro.

Urupfu rwa Papa Francis wari ufite imyaka 88 rwashenguye benshi barimo na Antoine Cardinal Kambanda, akaba ari na Arikiyepisikopi wa Kigali, wagaragaje ko Papa Francis yari afite umutima wo gusura u Rwanda ariko akaba atabarutse atarahagera nk’uko tubikesha Igihe.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiriye kuri Pacis TV, kuri uyu wa 21 Mata 2025, nyuma y’umwanya muto hatangajwe urupfu rwa Papa Francis. Yagize ati: “Twaramutumiye kuba yadusura. Ntabwo iwacu nyirizina yari bwahagere ariko yari abifite ku mutima.”

Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko Papa Francis yagiye ashimira u Rwanda kubera urugendo rurimo rw’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: “Yagiye adushimira adukomeza mu rugendo turimo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’abakirisitu kugira ngo tube urumuri n’umunyu waho turi nk’uko ivanjiri ibidusaba.”

Yakomeje avuga ko Papa Francis yakundaga abantu, agakunda Imana ndetse agafasha abakene n’abari mu kaga. Ati: “Yari umushumba ukunda abantu, ukunda Imana, mu rukundo rw’Imana rukomeye yari afite, agakunda n’abantu cyane cyane abakene, intamenyekana n’abari mu kaga.”

Papa Francis, yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero. Urupfu rwa Papa Francis rwatangajwe mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika Saa 7:35 aho Cardinal Kevin Farrell yashyize hanze itangazo rivuga ko Papa “yasubiye mu ngoro ya Data”.

Papa Francis witabye Imana uyu munsi yaranzwe n’uburwayi ku buryo yamaze igihe kinini mu bitaro avurwa indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero. Yavutse mu 1936, avukira mu gihugu cya Argentine. Amazina yiswe n’ababyeyi akivuka ni Jorge Mario Bergoglio, muri 2013 akaba yarahawe inkoni y’ubushumbaa ari nabwo yahawe izina ry’ubushumba rya Papa Francis.

Related posts

Bruce Melodie wari ufungiwe i Burundi yarekuwe akomereza mu gitaramo.

N. FLAVIEN

Ingabo za Israel zongeye kurasa ibisasu by’indege mu ntara ya Gaza.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yagize Ntibitura Jean Bosco Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777