Hubert ni izina ry’abana b’abahungu rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikidage. Abafite iri zina bakaba bakunze kurangwa n’umunezero.
Hubert akunze kurangwa no guhorana akanyamuneza, umubonye abona ahora akeye mu maso, akunze kugira igitinyiro kivanze n’igikundiro, akagira ubuntu n’urugwiro.
Hubert kandi akunze kumenya kubara inkuru neza, ibi bigatuma akurura abantu iyo hari ikintu ari gusobanura cyane cyane ashaka kugaragaza ukuri.
Abantu bafite iri zina ibyo banyuzemo bikunze kubabera isomo kandi ntibapfa gucibwa intege n’ibyo bahura nabyo.
Icyifuzo gihora ku mutima wa Hubert ni ukugera kuri byinshi bishoboka mu buzima birimo ubutunzi, imbaraga kandi agakunda kumenyekana igihe akoze ikintu kidasanzwe.
Hubert yoroherwa cyane no guhanga udushya ndetse n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo byabaye ingorabahizi. Uku gushaka kumenyekana no kugera kuri byinshi bituma umuri iruhande yumva ko ashaka kumuyobora atitaye ku byo we atekereza.
Hubert akunda kugaragara neza, ashaka gukundwa, ibyo bigatuma yiyitaho mu myambarire cyangwa ugasanga azi kuganiriza neza abantu. Agira amatsiko, ashaka kugira ubumenyi ku bintu byose kandi nawe akunda gusangiza abantu ubumenyi afite.
Abantu bafite iri zina bakunze kurangwa no kudakunda amafaranga cyane kuko baba bumva ko aza akagenda, ibi bituma bashobora gukorera amafaranga menshi ariko agashira vuba.
Amabara y’amahirwe kuri ba Hubert ni icyatsi, umweru wera ndetse n’umweru ujya gusa n’umuhondo, umunsi w’amahirwe kuri bo aba ari ku wa Mbere.


