Ni mu mishyikirano yahuje Abanyamulenge, Abanyindu, n’Abapfulero mu karere ka Bibogobogo, muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko iyi nkuru yemezwa n’abatuye Bibogobogo ibivuga, iyi mishyikirano yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mutarama 2025, ikabera ahitwa Nyagisozi.
Icyakora, ntibyagenze uko byari biteganyijwe, kuko Abachefs bo ku ruhande rw’Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu banze kuyitabira, ahubwo bohereza Wazalendo bitwaje imbunda. Ibi babikoze bavuga ko bafite amakuru ko Abanyamulenge baje baherekejwe n’ingabo z’u Burundi na FARDC.
Ku ruhande rw’Abanyamulenge, bo bari bahagarariwe n’Abachefs barimo Chef Rutambwe n’abandi.
Mu biganiro byakozwe muri iyi mishyikirano, ingabo za Leta zirimo Col. Ntagawa n’ingabo z’u Burundi ziheruka kugera muri aka gace ziturutse mu duce twa Fizi na Uvira, zatangaje ko umwanzi udakwiye kwihanganirwa muri aka gace ari imitwe nka “Twirwaneho, M23 na Red-Tabara.”
Ku ruhande rwa Wazalendo, batangaje ko Abasages babo n’Abachefs batitabiriye kubera ko batizeye ingabo z’u Burundi, bavuga ko ari nshya muri aka karere.
Nyuma y’ibiganiro, hagiye kubagwa ihene kugira ngo basangire. Icyakora, mu gihe cyo kurya, ingabo z’u Burundi zinze gusangira na Wazalendo, zibashinja kwambara imyenda yanduye kandi inashishimye, ndetse no gutwara intoki zitujuje isuku. Ibi byatumye buri ruhande rwirira ukwaryo.
Nubwo ibyo bibazo byagaragaye, impande zombi zasoje ibiganiro basezerana ko bazongera guhura mu wundi mwanya uzagenwa, kandi buri ruhande rukazana Abasages n’Abachefs barwo.
Ni byiza kwibutsa ko iyi mishyikirano yari igamije kugarura amahoro n’umutekano mu baturage b’inkomoko zitandukanye barimo Abanyamulenge, Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu.