Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Trending News Uburezi

Hatangijwe inama mpuzamahanga ku burezi ihurije hamwe abayobozi n’impuguke mu myigire nyafurika

Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026, i Kigali hatangiriye ku mugaragaro inama mpuzamahanga igamije kongera gutekereza ku hazaza h’uburezi muri Afurika, igikorwa kizamara iminsi ibiri, kugeza ku wa 20 Gashyantare 2026.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa batandukanye barimo United Nations Institute for Training and Research, ikaba yakiriwe ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC). Ihurije hamwe abayobozi mu burezi, abashyiraho politiki, abarimu, ba rwiyemezamirimo, abanyeshuri n’impuguke zitandukanye, bose bahuriye ku ntego yo gushaka ibisubizo bishya byajyana n’Isi iri guhinduka byihuse.

Ku munsi wabanjirije itangira ry’iyi nama, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye bamwe mu bayobozi bakomeye bayitabiriye, barimo Prof. Subra Suresh, washinze akanaba Perezida wa Global Learning Council, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa UNITAR, Michelle Gyles-McDonnough.

Yakiriye kandi Dr. Lee Howell, Umuyobozi Mukuru wa Villars Institute, na Dr. Gururaj Deshpande, umwe mu bashinze Deshpande Foundation, bose bakaba bari mu bafatanyabikorwa bakomeye mu gutegura no gushyigikira iyi nama.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “kongera gutekereza uburezi no kwiga bijyanye n’isi ihindagurika.” Igaruka cyane ku ruhare rw’ikoranabuhanga, by’umwihariko irishingiye ku bwenge muntu buhangano (AI), imibereho myiza, iterambere rirambye no gutegura urubyiruko ku masoko y’imirimo y’ahazaza.

Mu bitaramo byitezwe cyane harimo ikiganiro cya Prof. Illah Nourbakhsh, impuguke mu bya robo n’ikoranabuhanga akaba n’umwarimu muri Carnegie Mellon University, uzagaragaza uko robo na AI bikomeje guhindura imyigire n’imyigishirize ku isi.

Abitabiriye iyi nama bazaganira kandi ku mpinduka zikenewe mu gutegura abanyeshuri kuzahangana n’amasoko y’imirimo yo mu 2030, hibandwa ku guhanga udushya, ubufatanye mpuzamahanga no kubaka ubumenyi bujyanye n’igihe.

Itangira ry’iyi nama i Kigali rifatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza gushyira u Rwanda ku ikarita y’ibihugu biyoboye ibiganiro ku hazaza h’uburezi no ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire muri Afurika.

kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye bamwe mu bayobozi b’abafatanyabikorwa bitabiriye iyi nama

Related posts

Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko abasirikare basaga 1000 barimo Abajenerali 9.

N. FLAVIEN

Ibirori bidasanzwe: Abakobwa 70 bashyingiranwe n’ibiti.

N. FLAVIEN

DRCongo: Leta yatangaje ko nta Ebola ikirangwa mu Gihugu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777