Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere.

Bwana Mugabowagahunde Maurice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye madame Nyirarugero Dancille, yashimiye byimazeyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wamugiriye icyizere akamuha inshingano nshya zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru imaze iminsi ivugwamo ibibazo ahanini bishingiye ku moko, uturere n’ibindi.

Impinduka mu Buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ziri mu itangazo ryavuye mu Biro bya Mininsitiri w’Intebe tariki ya 10 Kanama 2023 ryashyizeho Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, mu gihe Nyirarugero Dancille wari Guverineri yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Iri tangazo kandi rigaragaza ko undi wahawe inshingano ari Dr. Patrice Mugenzi wagizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda, RCA asimbuye Madamu Pacifique Mugwaneza wari umuyobozi w’iki kigo by’agateganyo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, bwana Mugabowagahunde Maurice yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame agira ati: “Nyakubahwa Paul Kagame, mbashimiye icyizere mukomeje kungirira. Ndabizeza ko imirimo mishya munshinze, nzayikorana umurava”.

Mugabowagahunde Maurice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Minisiteri y’Ubumwe n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE).

Related posts

Igisirikare cy’u Rwanda cyungutse abagera kuri 531 binjiye mu mutwe udasanzwe.

N. FLAVIEN

Huye: Umwarimukazi yarenze inzoka bivugwa ko yari yatezwe ahita apfa.

N. FLAVIEN

Rubavu: Amashyuza yakururaga benshi yaburiwe irengero kubera imitingito imaze iminsi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777