Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

General Muhoozi yongeye gusura u Rwanda bwa gatatu muri uyu mwaka.

Umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yongeye gusesekara mu Rwanda mu ruzinduko rwa gatatu mu Rwanda muri uyu mwaka.

General Muhoozi Kainerugaba wari umaze iminsi atangaza ko afite gahunda yo kuza mu Rwanda gusura uwo akunze kwita ‘Uncle we’, yahageze kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022.

Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane iza bamwe muri Uganda, hagaragaye ifoto igaragaza General Muhoozi Kainerugaba ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe ari kumwe n’abamuherekeje barimo umunyamakuru Andrew Mwenda wamenyekanye akora ku nkuru za politiki, bakaba bakiriwe n’abayobozi barimo n’abagisirikare mu ngabo z’u Rwanda, RDF.

Umunyamakuru Canary Mugume wo muri Uganda ukurikiranira hafi ibya Politiki, uri mu bashyize ku mbuga nkoranyambaga iyi foto, yavuze ko Muhoozi ubu ari mu Rwanda, Igihugu akunze kwita mu rugo.

Uyu munyamakuru yagize ati: “Agiye nanone guhura na Perezida Paul Kagame, aherekejwe na Andrew Mwenda.”

General Muhoozi Kainerugaba aje mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe anyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko azakora ikiruhuko mu Rwanda, ndetse ko akumbuye gutembera mu rwuri yirebera inyambo zo kwa ‘Uncle’.

Mu butumwa yatambukije ku wa Kane, Muhoozi yagize ati: “Nkumbuye data wacu w’umunyabwenge kandi w’intangarugero! Nzajya gukorera ikihuko mu rwuri rwe. Ubundi njye kwagaza ishyo ry’Inyambo ananyungure ibitekerezo”.

General Muhoozi aje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye yambuwe inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ariko ahita azamurwa mu mapeti ahabwa irya General risumba ayandi mu Gisirikare.

Uru ni uruzinduko rwa gatatu General Muhoozi agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2022, urwa mbere rwabaye muri Mutarama ubwo hagati y’u Rwanda na Uganda bitari byifashe neza, yongeye kuhagaruka muri Werurwe, aho byari bimaze kumenyekana ko ari mu mpamvu zizahura umubano.

Muri uru ruzinduko rwa kabiri yagize muri Werurwe, yagabiwe Inka z’Inyambo na Perezida Paul Kagame, akunze kwita se wabo cyangwa se ‘Uncle’ nk’uko akunze kubyandika mu Cyongereza.

General Muhoozi Kainerugaba ukunze gukoresha cyane Twitter, yemezako Perezida Paul Kagame ari umuhanga ukomeye muri Afurika, akaba atarya iminwa iyo ashimangirako; General Paul Kagame, General Yoweli Kaguta Museveni ndetse ngo na General Fred Gisa Rwigema ari abajenerali batinyitse muri Afurika.

Kuri ibi kandi akunze kongeraho ko Ingabo z’u Rwanda, RDF, iza Uganda, UPDF ngo ari Ingabo zitinyitse muri Afurika kuko ngo discipline ubunyamwuga no kwitangira Ibihugu byazo bituma nta wapfa kuzisukira uko abonye.

Uyu mujenerali uri muri bacye babonye iri peti ku myaka nk’iye 48, avuga ko we (Muhoozi) ari kumwe na se (Museveni) ndetse ngo na se wabo (Paul Kagame) nta wahirahira abameneramo agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyangwa se uwa Uganda kuko ngo yabona ishyano.

Related posts

Abakomando b’u Rwanda n’ingabo za Mozambique bari guhigisha uruhindu inyeshyamba mu gace ka Mbau.

N. FLAVIEN

Gakenke: Hakorwa iki ngo imihanda myiza iri gukorwa ibungabungwe mu buryo burambye ?

N. FLAVIEN

Russia: Icyogajuru cyashakaga gukora amateka cyagonze Ukwezi kirashwanyuka.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777