Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwibutso rw’Akarere ka Gakenke ruherereye muri Buranga, Umurenge wa Kivuruga, abaturage bibukijwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bakigisha abana amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi birinda kuyagoreka.
Mu biganiro n’ubuhamya byatanzwe kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, byose byibanze ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo, bahigwa bukware nk’abacumuye bazizwa ubwoko batihaye kuko ngo abicanyi bari barataye ubumuntu barahindutse nk’inyamaswa, ibyatumye imiryango igera ku 121 muri aka Karere izima.
Perezida w’Umuryango Ibuka mu Karere ka Gakenke, Twagirimana Hamdoun, yavuze ko kwibuka nyabyo ari inkingi yo kwiyubaka n’ubudaheranwa, asaba abanyagakenke n’abanyarwanda muri rusange gutanga amakuru ku mibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuko kuba itaraboneka bikomeza gushengura ababuze ababo.
Bwana Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, mu kiganiro yatanze, yasabye urubyiruko kwiga no kumenya amateka yaranze Igihugu cyacu, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kwamagana abayipfobya, anasaba ababyeyi kwigisha abana amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Madame Nyirarugero Dancile uyobora Intara y’Amajyaruguru, yasabye abaturage kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gutanga amakuru ku mibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, anasaba kandi ababyeyi kwigisha abana babo indangagaciro n’amateka nyayo y’Igihugu cyacu kugira ngo Jenoside itanzongera kubaho ukundi.
Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Gakenke rwubatse muri Buranga ruruhukiyemo imibiri isaga 1888 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo ibiri yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu munsi. Hashingiwe ku mibiri y’abiciwe muri aka gace itaraboneka, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba basaba ko rwongerwa ndetse rukongerwamo n’ibindi bikorwaremezo nk’urukuta ruriho amazina n’ibindi.
Kuri ibi byifuzo, ubuyobozi bw’Akarere buvugako nta gihindutse bizashyirwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka kuko ngo biteganyijwe mu cyiciro (Phase) cya gatatu ngo bikazajyana no kubaka icyumba cyagenewe amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu byahoze ari amakomini agize Akarere ka Gakenke.





Yanditswe na Mahoro Laeti