Igisirikare cya Leta ya DR Congo, FARDC n’Ihuriro AFC/M23 barashinjanya gutobera umuhate wo kugera ku mahoro mu biganiro birimo kuba, kubera ibikorwa byo kwitegura imirwano ikaze ndetse n’imirwano ivugwa yabaye muri iyi minsi ku mbibi z’aho buri ruhande mu zivugwa rugenzura mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nyakanga 2025, Major Nestor Mavudisa Kamba Mayoyo, umuvuguzi wa Zone ya gatatu y’ubwirinzi ya FARDC ifite ikicaro i Kisangani mu murwa mukuru w’intara ya Tshopo, yatangaje ko abarwanyi ba M23, bateye ibirindiro bitandukanye bya FARDC muri iyi minsi ishize.
Maj Mavudisa yavuze ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, M23 yateye ibirindiro bya FARDC ahantu habiri muri Teritwari ya Kalehe, ikongera ku wa mbere ahitwa i Kashihe na ho muri Kalehe, na Irambi-Katana muri Teritwari ya Kabare na ho mu ntara ya Kivu y’Epfo. Nyamara ariko amakuru ava muri aka gace akemeza ko abasirikare ba FARDC n’abo bafatanya bakomeje kwiyambika umwambaro wa Wazalendo bakinjira mu bice bigenzurwa na M23 bagamije guhungabanya umutekano.
Mavudisa avuga kandi ko ku wa mbere M23 yateye ibirindiro byabo i Mwendabandu muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, imirwano ikaze ngo ikaba yaramaze umunsi wose, nyamara naho bikaba bivugwa ko ari FDLR na Mayimayi bikomeje kwiyegeranya ngo birwanye M23, aho FARDC nayo ngo iri kugurutsa indege z’intambara zitagira abapirote (drones) mu bice bya Walikale, Masisi n’ahandi.
Umutwe wa AFC/M23 hamwe n’ufatanyije na wo wa Twirwaneho wo ukorera i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, na yo imaze iminsi iburira ko ingabo za Leta ya Kinshasa ziri mu bikorwa byo kwegeranya ingabo nyinshi ziturutse mu bihugu bitandukanye wongeyeho n’abacanshuro b’abazungu ndetse n’ibikoresho bigezweho hafi y’aho iyi mitwe igenzura mu kwitegura imirwano ikomeye.
Mu butumwa yanyujije kuri X ejo ku wa Kabiri, Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 yashinje ingabo za Leta ya Kinshasa n’imitwe ifatanya na zo, ko ku wa Gatandatu bishe abaturage bane muri ‘Groupement’ ya Cirunga muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo. Kanyuka ntiyasobanuye neza niba ubwo bwicanyi bugendanye n’imirwano ivugwa na FARDC cyangwa niba ari ubwicanyi bwihariye.
Lawrence Kanyuka yavuze ko ibyo bikorwa by’ubwicanyi no kohereza ingabo n’intwaro ziremereye hafi ya positions zabo, bigaragaza neza ko ubutegetsi budashishikajwe n’ibiganiro birimo kuba nk’uko tubikesha BBC. Maj Mavudisa na we yavuze ko ibitero bya M23 ku birindiro bya FARDC ari ukurenga ku masezerano y’agahenge no gutoba ku bushake umuhate w’amahoro urimo kuba.
Ibi biravugwa mu gihe intumwa za Leta ya Kinshasa n’iza AFC/M23 ziri mu biganiro bigamije kugera ku masezerano y’amahoro i Doha muri Qatar, zihujwe na Leta ya Qatar hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugeza ubu impande zombi ntiziragera ku bwumvikane muri ibyo biganiro, mu gihe bivugwa ko hari igitutu cy’abahuza bifuza ko impande zombi zumvikana vuba.