Amizero
Politike

DRC mu nzira zo kwinjira muri EAC: Ninde uzabyungukiramo?

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasabye kwinjira mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (East African Community). Ubusabe bw’iki gihugu bwatangiye kwigwaho kuko intumwa z’uyu muryango ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu mpera z’icyumweru gishize mu kugenzura niba iki gihugu cyujuje ibisabwa ngo kinjire muri EAC. Ninde uzungukira mu kwinjira kwa DRC muri EAC?

Ubwo intumwa z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba zakirwaga na Perezida Félix Tshisekedi mu mpera z’icyumweru gishize, Peter Mathuki umunyamabanga w’uwo muryango yagize ati: “ izungukira (Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo) ku kuba izoroherwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kurushaho, cyane cyane mu gace kayo k’uburasirazuba. Bazabasha kugera ku byambu bitandukanye byo mu gace nka Mombasa na Dar es salaam ku buryo buboroheye.”

Igikorwa cyo gutangira kugenzura niba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yuzuje ibikenewe kugira ngo yinjire mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba cyatangijwe na Perezida Félix Tshisekedi ku mupaka w’uburasirazuba bw’iki gihugu mu mujyi wa Goma. Hari kandi n’abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu bisanzwe bigize uyu muryango.

Iramutse yemerewe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanga abadepite 9 bo kuyihagararira mu nteko ishinga amategeko y’uyu muryango (EALA) nkuko n’ibindi bihugu biri muri uyu muryango bisanzwe bibigira. Iramutse yemerewe kandi yanatanga abacamanza bo kuyihagararira mu rukiko rw’uyu muryango (EACJ).

Nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariyo yasabye kwinjira muri uyu muryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, ibihugu bisanzwe muri uyu muryango nabyo bifite byinshi bizungukira mu kwakira iki gihugu gisanzwe gihana imbibi n’u Rwanda. Uretse kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite isoko ryagutse rigizwe n’ibihugu isanzwe ikorana nabyo ubucuruzi, iki gihugu gikize cyane kandi ku mutungo kamere ahanini ugizwe n’amabuye y’agaciro.

Kugeza ubu, amabuye y’agaciro ataratangira gucukurwa aherereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abarirwa mu gaciro ka tiliyari 24 z’Amadorali y’Amerika, aho byibuze 70% bya Coltan yose y’isi ibarizwa muri kiriya gihugu kinafite kimwe cya gatatu cya cobalt yose iri ku isi.

Iki gihugu gisanzwe ari icya kabiri mu bunini muri Afurika (kilometero kare miliyoni 2.4), kiramutse cyemerewe kwinjira muri uyu muryango cyaba kibaye icya mbere kinini mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba aho cyaba gikurikiwe na Tanzania ifite ubuso bwa kilometero kare 947,000. Nubwo rero DRC ifite ubuso bujya kungana n’ubwibindi bihugu byose byo mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba ubiteranije, ifite abaturage miliyoni 86 gusa, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’abaturage bose b’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika ubateranije.

Ubwo yakiraga intumwa z’uyu muryango, Perezida Tshisekedi yavuze ko igihugu cye cyiteguye kwinjira muri uyu muryango “igihe cyose waba wemerewe.”

Gusa ubusabe bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo buherutse kuregerwa n’uwitwa Adam Kyomuhendo, usanzwe ari umuvugizi w’urukiko rw’ikirenga muri Uganda, aho mu kirego yashyikirije urikiko rw’umuryango w’ibihugu bya Afrika y’ibirasirazuba ashinja Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gufunga ku buryo bunyuranyije n’amategeko uwitwa William Mugumya n’abandi bagande bagera kuri 35. Muri iki kirego kandi uyu munyamategeko anashinja Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuba imaranye imyaka irenga 6 abanya Uganda yarabangiye gusohoka ku butaka bwayo, ibintu avuga ko bihabanye n’uburenganzira bwa muntu ndetse n’amasezerano atandukanye yagiye ashyirwaho umukono n’ibihugu byo muri aka karere.

Related posts

Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC yahawe amasaha 48 kuba yavuye ku butaka bwabo kubera M23.

N. FLAVIEN

Gakenke: Bemereye Paul Kagame kumutora 100% abanyeshyari bashaka bakiyahura.

N. FLAVIEN

Ukraine yarashe bikomeye ku Mujyi wa Donestk ugenzurwa n’Uburusiya.

N. FLAVIEN

1 comment

MUSEMAKWERI Prosper June 28, 2021 at 3:25 PM

Ubundi se EAC ubona itari mu marembera?ikindi kibazo nuko Abakongomani basaba yuko hajyaho urukiko mpuzamahanga rureba ubwicanyi bavuga ingabo zacu zakoze muli DRC,bijyanye na mapping report. nta nyungu za politique twabonyemo

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777