Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yiyemeje “gushyira ku murongo”, n’impinduka mu mibereho y’abasirikare ba DR Congo, ubwo yasuraga abasirikare bashya mu ngabo bitabye ubusabe bwe bwo mu kwezi gushize.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kigo cya gisirikare cya Kitona, mu Ntara ya Kongo Central, kirimo gutoza abasirikare bashya 10,200 barimo abagore 300, nk’uko ibiro bya Perezida wa DR Congo bibivuga.
Uyu mubare w’abasirikare bashya, watumye byinjira mu mateka ko aba ari bo bantu benshi bitabiriye kwinjira mu ngabo za DR Congo icya rimwe mu mateka y’iki Gihugu, nk’uko bivugwa na Radio-Televiziyo ya Leta, RTNC.
Mu kwezi gushize, Perezida Tshisekedi yasabye urubyiruko kwinjira mu gisirikare ku bwinshi bakajya “kurinda Igihugu” kuko yavugaga ko “cyatewe n’u Rwanda rwihishe mu isura ya M23”.
Icyo gihe, Perezida Tshisekedi yavuze ko yagerageje “inzira ya diplomasi…ariko nta musaruro ufatika yatanze ku rubuga”, avuga ko ibyo bishobora “kutugeza ku ya kabiri [intambara]”.
Kuwa kane tariki 08 Ukuboza 2022, Tshisekedi yabwiye aba basore n’inkumi bitabye ubusabe bwe ko bagiye kuvugurura igisirikare n’imibereho y’abasirikare, bagendeye ku itegeko rishya Leta yahaye inteko ishingamategeko.
Tshisekedi avuga ko intego y’iryo tegeko ari “ugushyira ku murongo igisirikare cyacu”. Ati: “Abantu baradukinishije kuko igisirikare cyacu kitari kiri ku murongo kandi ‘morale’ y’abasirikare iri hasi.”
Tshisekedi yizeje abo basirikare bashya “kwita ku mibereho yabo n’imiryango yabo”, nabo abasaba kurangwa n’ikinyabupfura no “kutagambanira Congo”.
Ingabo za DR Congo zinengwa kunanirwa kurwanya ubwazo imitwe yitwaje intwaro y’Abanyecongo n’abanyamahanga mu Burasirazuba bwa DR Congo zayogoje ako karere mu myaka irenga 20 ishize.