Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

DR Congo: Perezida Tshisekedi yirukanye abasirikare bakuru bane bazira isano ya hafi n’u Rwanda.

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yasinye Iteka ryirukana abasirikare bakuru bane bashinjwa gukorana n’u Rwanda, nyuma y’uko byari bimaze iminsi bihwihwiswa ndetse bamwe mu banyapolitiki babisaba.

Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya DR Congo n’u Rwanda, aho Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 w’abanyekongo bavuga ikinyarwanda uvuga ko urwanira uburenganzira bwabo.

Aba basirikare birukanywe ni Lt Col Kibibi Mutware, Major Sido Bizimungu alias America, Major Aruna Bovic na Major Mundande Kitambala nk’uko byatangajwe na Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ikaba yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe tariki 26 Gicurasi 2022, kigasomerwa kuri Radio Televiziyo y’Igihugu (RTNC) kuri uyu wa Kane tariki 02 Kamena 2022.

N’ubwo DR Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ikanakora ibikorwa byinshi by’ivangura rishingiye ku bwoko, u Rwanda rushinja RDC gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite ibirindiro mu Burasirazuba bwayo, aho ukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse ukaba unakomeje umugambi wawo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukomeza umugambi wo kumaraho abatutsi nk’uko wabikoze mu Rwanda ubwo bari bakiri Ingabo za Leta ku bwa Habyarimana, bagateshwa n’Ingabo zari iza RPA bagahungira muri DR Congo.

DR Congo kandi ikomeje kubiba urwango rukabije mu baturage bayo ibangisha Abanyarwanda n’abaturage bayo batuye mu Burasirazuba bwayo ibaziza ko ngo bavuga ikinyarwanda ndetse ngo bakaba bafite ubwoko n’ubwo mu Rwanda. Nyamara abasesengura ibiri kuba bemeza ko Congo yirengagiza nkana ko aba baturage batuye muri aka gace bitewe n’amateka ubwo Inama ya Berlin (mu Budage) yemezaga ko igice cy’Uburengerazuba bw’u Rwanda cyomekwa kuri Congo bityo abasekuruza b’abo baturage bakibona bagiye ahandi nyamara nta ruhare babigizemo.

Hirya no hino mu Gihugu hakomeje kuba Imyigaragambyo yamagana u Rwanda, hakaba hakomeje no gukwizwa imbwirwaruhame z’urwango zisaba Leta ko yakwirukana ufite aho ahuriye n’u Rwanda wese, haba mu burezi, inzego z’umutekano, ubucuruzi n’ibindi.

Ababisaba bakaba bavuga ko byoroshye kubimenya kuko ngo wahera ku mazina, amasura ndetse ngo n’ibisekuru, ibintu abenshi babona ko ari nabyo byakoreshejwe kuri aba basirikare bakuru birukanywe ku ibwiriza rya Perezida Tshisekedi.

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

Related posts

Perezida Tshisekedi yongeye kwihanukira yemeza ko Umutwe wa FDLR utakiri ikibazo ku Rwanda.

N. FLAVIEN

PSF Musanze bongeye kugaragaza urukundo bakunda Paul Kagame bamusanga i Gicumbi.

N. FLAVIEN

Nyabugogo: Undi mugabo bivugwa ko ari umukarani yiyahuriye ku isoko ry’Inkundamahoro rimaze kwandika amateka mu kwiyahura.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777