Umuyobozi mukuru wa Banki Nkuru (Banque Centrale) ya DR Congo, André Wameso yasobanuye ko iterambere ry’iki gihugu ridashobora kuzamuka igihe cyose abaturage badakoresha ifaranga ryacyo ahubwo bakayoboka amafaranga y’amahanga nk’idorali rya Amerika.
Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yasabye abaturage ba DR Congo kwikuramo ibyo kwizera cyane Amadorali ya Amerika ahubwo bakongera kwizera ifaranga ry’Igihugu cyabo, ngo kuko ari byo bizatuma ryongera kwiyubaka, bityo bikazamura ubukungu.
Bwana André Wameso yavuze ko kugira ngo DR Congo itere imbere, Banki Nkuru y’Igihugu ikwiye kugira ubwingenge, ndetse ikanayobora politiki y’ifaranga mu gihugu hatabayemo gahunda iyo ari yo yose yo kuyivangira.
Ifaranga rya DR Congo rifite agaciro kari hasi y’iry’u Rwanda, rikaba rijya kungana n’iry’ibindi bihugu byo mu karere nk’u Burundi na Tanzania ariko rikaruta gato Ishilingi rya Uganda. Kuri ubu ufite Idolari rimwe rya Amerika ahabwa amafaranga 2866 ya DR Congo.
Guta agaciro ku ifaranga rya DR Congo ndetse no kutagira uburyo buhamye bwo kuricunga bigatuma buri wese yikorera aye (Faux Billets), byatumye abenegihugu bahitamo kujya bakoresha amadorali ya Amerika, ku buryo magingo aya, abakoresha Amadorali bagera kuri 90% muri serivisi z’imbere mu gihugu nko kwishyura ubukode bw’inzu, guhaha n’imisoro yo ku bibuga cy’indege n’ahandi.
Usanga kandi nko mu bucuruzi bw’ibikomoka ku mutungo kamere, cyane cyane amabuye y’agaciro nka cuivre, cobalt, zahabu n’andi, hakiyongeraho za mbaho zahogoje amahanga za ribuyu byose byishyurwa mu madorali ya Amerika bigatuma ifaranga ry’Igihugu ridakoreshwa aho ryagakwiye gukoreshwa.
Ibi kandi usanga bikoreshwa no muri serivise za Leta nko kwishyura imishahara y’abakozi ba Leta, kuko usanga imishahara igenwa mu madorali ya Amerika, bajya guhemba bagahemba mu mafaranga yabo ariko mu kubikuza, bagahitamo kuyavunja mu madolari ya Amerika birinda ko yatakaza agaciro bagahomba.


