Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

DR Congo: Batatu baguye mu gikorwa kigayitse cyo guhohotera MONUSCO.

Nyuma yo kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bukabije ku ruhererekane rw’imodoka z’ingabo za ONU ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 07 Gashyantare 2023 ahitwa Munigi muri kilometero nka 7 uvuye i Goma, abaturage batatu mu bateye MONUSCO bahise bahasiga ubuzima.

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo, MONUSCO bwatangaje ko aba baturage bateze uruhererekane rw’imodoka zabo zari zivuye i Kiwanja bashyize amabuye manini mu muhanda ubwo izi modoka zariho zerekeza i Goma, bagatwika enye muri zo.

Iryo tangazo rivuga ko aba baturage batangiye kwigabiza izi modoka bazisahura, abasirikare ba MONUSCO nabo bagerageza kuzirinda, muri uko gushyamirana hapfuye abaturage batatu.

Bamwe mu babonye ibyabaye bavuga ko abasirikare ba MONUSCO barashe amasasu nyayo kuri aba baturage bariho basahura ibiri muri izo modoka.

MONUSCO ivuga ko izo modoka zari zashyiriye ubufasha abantu bavuye mu byabo kubera imirwano zigarutse i Goma.

Abaturage muri aka gace bamaze iminsi bigaragambya bamagana ingabo z’Ibihugu by’akarere ka Africa y’Iburasirazuba (EACRF), hamwe na MONUSCO, zose bashinja kunanirwa kugarura amahoro.

Imyigaragambyo mu Mujyi wa Goma yabayemo ibikorwa byo gusenya no gusahura byaguyemo abantu, akenshi ibi bikaba byaribasiye ibikorwa by’Abatutsi b’Abanyecongo.

Andi makuru ariko atemejwe n’uruhande urwo arirwo rwose muri DR Congo, yavuze ko zimwe muri izi modoka zatwitswe zari zipakiye intwaro kuko ngo mu byaturitse cyane harimo n’amasasu yagiye aturika kubera umuriro.

MONUSCO yatangaje ko iperereza izakorana n’abategetsi ba DR Congo ari ryo riizerekana ibyabaye kuri izi mfu zibabaje.

Imodoka za MONUSCO zatwitswe n’abaturage bo mu Nkambi ya Kanyarucinya bivugwa ko harimo FDLR na Nyatura.

Related posts

Burera: Ibigo mbonezamikurire byazamuye ubukungu byongera n’umutekano w’abana.

Muntu Clarisse

Nyagatare: Intandaro yo kwishora mu busambanyi bukururira urubyiruko kwandura Virusi itera SIDA.

N. FLAVIEN

Afurika y’Epfo ivuga ko benshi mu basirikare bayo bavuye muri DRC bafite ihungabana.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777