Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabiye abayobozi bakuru ba AFC/M23 barimo Corneille Nangaa, Gen Sultan Makenga, Bertrand Bisimwa, Willy Ngoma n’abandi igihano cy’urupfu no kwishyura amande y’umurengera.
Abasabiwe icyo gihano bagera kuri 26, bashinjwa ibyaha birimo iby’intambara, kujya mu mutwe utemewe ndetse no kurema imigambi y’ubugambanyi. Ibi byaha ubutegetsi bwa Kinshasa bubarega, buvuga ko babikoreye mu burasirazuba bwa DR Congo ahamaze igihe habera intambara ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Abaregwaga muri uru rubanza bari abantu 25 bo mu Ihuriro AFC, nyuma hiyongeramo Col Vianney Kazarama wigeze kuba umuvugizi wa M23 akaba aherutse kongera kwiyunga ku barwanyi b’uyu mutwe. Muri aba 26 baregwa, umwe wenyine niwe urukiko rwasabiye gufungwa imyaka 20 uwo ni Nangaa Baseane Putters, akaba ari se wabo wa Corneille Nangaa.
Si iki gihano cy’urupfu gusa ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa kuko urukiko rwanategetse ko bagomba kuzishyura amande ya miliyoni 1 yamadolari ya Amerika nayo ngo akazaba ari nk’impozamarira izahabwa Abanyekongo bagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Batanu gusa muri aba baregwa nibo Leta imaze guta muri yombi. Aba bayobozi bo muri AFC basabiwe igihano kiruta ibindi mu gihe bwana Corneille Nangaa aherutse gutangaza ko urubanza Leta imuregamo nta shingiro rufite ndetse avuga ko rudashobora gutuma adakomeza ibyo ateganya gukora kugira ngo ubutegetsi bwa Kinshasa bushyirweho iherezo.
