Umuyobozi w’ihuriro rya AFC/M23, Corneille Nangaa, yaburiye ihuriro ry’ingabo za Leta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko rikomeje ibikorwa byo kubangamira abaturage mu mujyi wa Uvira, abarwanyi ba AFC/M23 bazafata inshingano zo gutabara.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Nangaa yasobanuye ko AFC/M23 yavuye mu mujyi wa Uvira ku bushake bwayo, isubiza icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagamijwe guha amahirwe ibiganiro by’amahoro. Yavuze ko atari ubwa mbere iri huriro risubiye inyuma ku bushake, kuko byabaye no mu bindi bice birimo Bunagana, Masisi na Walikale.
Yongeyeho ko mbere yo kuva muri uyu mujyi, AFC/M23 yamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko hari ibyago byo kwibasira abasivili, by’umwihariko abakekwaho gukorana n’iri huriro, ndetse n’Abanyamulenge batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nangaa yavuze ko AFC/M23 yari yasabye koherezwa ingabo zitagira aho zibogamiye mu Mujyi wa Uvira, kugira ngo zirinde umutekano w’abaturage n’imiryango ishobora kwibasirwa, ariko ko icyo cyifuzo kitigeze cyitabwaho.
Uyu muyobozi yavuze ko AFC/M23 imaze gusobanukirwa ko ifite ubushobozi bwo gusubira mu bice yagenzuraga igihe icyo ari cyo cyose, kuko aho yafashe icyemezo cyo gusubira mu bice bimwe na bimwe, yabigezeho mu gihe gito cyane.
Nangaa yashinje ingabo za RDC kwitwara nk’amabandi, avuga ko nibakomeza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Uvira, AFC/M23 izafata inshingano zo gutabara abaturage.
Uyu muburo utanzwe mu gihe i Kinshasa havugwa umugambi wo gutangiza ibikorwa bya gisirikare bigamije kwisubiza ibice byose bigenzurwa na AFC/M23, nyuma y’uko iri huriro rikuye abarwanyi baryo ba nyuma mu Mujyi wa Uvira ku wa 17 Mutarama 2026.


