Nyuma yo guhagarikwa n’inzego z’umutekano bakanga kumvira, abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera bahise baraswa mu ijoro ryo ku wa 10 Mata 2023, aho bivugwa ko bari bavuye kwiba, aho guhagarara bakagerageza kurwanya abashinzwe umutekano, bakoreshe intwaro gakondo bari bitwaje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Ephrem, yabwiye KT dukesha iyi nkuru ko abarashwe ari uwitwa Rukeratabaro Gad w’imyaka 35 utuye mu Murenge wa Mayange n’uwitwa Urayeneza Jean De Dieu w’imyaka 35 y’amavuko we akaba avuka mu Murenge wa Rilima.
Sebarundi avuga ko ubwo abo bakekwaho ubujura bageraga mu Mudugudu witwa Rukora, bahuye n’inzego z’umutekano mu ma saa munani z’ijoro(2:00 AM) bafite ibikapu, zibahagaritse banga guhagarara ahubwo batangira kuzirwanya bakoresheje imipanga bari bitwaje ndetse n’imitarimba bacukuzaga inzu, mu rwego rwo kwitabara bituma babarasa bombi barapfa kuko aho guhagarara nk’uko bari babisabwe bahise babasatira bashaka kubatema.
Yagize ati: “Bakibahagarika bo ntibahagaze ahubwo bahise bihuta babasanganira babanguye imihoro ngo babateme abandi na bo mu kwirwanaho barabarasa”.
Abazi abo bagabo bombi bavuze ko basanzwe ari abajura ndetse ko bigeze no kubifungirwa, ariko nyuma yo kurekurwa bakomeza kwiba kuko ngo no mu byo babasanganye harimo Televiziyo ndetse n’imfunguzo nyinshi hamwe n’ibindi bikoresho bifashishaga bacukura inzu z’abaturage.
Gitifu Sebarundi yavuze ko hari abandi bari kumwe batahise bamenyekana kuko bahise biruka inzego z’umutekano zikaba zigishakisha amakuru y’aho baba barengeye kugirango bafatwe baryozwe ayo mabi.
Yahumurije abaturage abasaba gutuza kuko inzego z’umutekano zihora ziri maso ariko abasaba kujya batanga amakuru ku gihe, cyane cyane iyo hari abantu bakekwaho imyitwarire mibi kugira ngo bakumire icyaha kitaraba.
