Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima Umutekano

Bugesera: Babiri bakekwaho ubujura bashatse kurwanya inzego z’umutekano bahita bicwa.

Nyuma yo guhagarikwa n’inzego z’umutekano bakanga kumvira, abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera bahise baraswa mu ijoro ryo ku wa 10 Mata 2023, aho bivugwa ko bari bavuye kwiba, aho guhagarara bakagerageza kurwanya abashinzwe umutekano, bakoreshe intwaro gakondo bari bitwaje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Ephrem, yabwiye KT dukesha iyi nkuru ko abarashwe ari uwitwa Rukeratabaro Gad w’imyaka 35 utuye mu Murenge wa Mayange n’uwitwa Urayeneza Jean De Dieu w’imyaka 35 y’amavuko we akaba avuka mu Murenge wa Rilima.

Sebarundi avuga ko ubwo abo bakekwaho ubujura bageraga mu Mudugudu witwa Rukora, bahuye n’inzego z’umutekano mu ma saa munani z’ijoro(2:00 AM) bafite ibikapu, zibahagaritse banga guhagarara ahubwo batangira kuzirwanya bakoresheje imipanga bari bitwaje ndetse n’imitarimba bacukuzaga inzu, mu rwego rwo kwitabara bituma babarasa bombi barapfa kuko aho guhagarara nk’uko bari babisabwe bahise babasatira bashaka kubatema.

Yagize ati: “Bakibahagarika bo ntibahagaze ahubwo bahise bihuta babasanganira babanguye imihoro ngo babateme abandi na bo mu kwirwanaho barabarasa”.

Abazi abo bagabo bombi bavuze ko basanzwe ari abajura ndetse ko bigeze no kubifungirwa, ariko nyuma yo kurekurwa bakomeza kwiba kuko ngo no mu byo babasanganye harimo Televiziyo ndetse n’imfunguzo nyinshi hamwe n’ibindi bikoresho bifashishaga bacukura inzu z’abaturage.

Gitifu Sebarundi yavuze ko hari abandi bari kumwe batahise bamenyekana kuko bahise biruka inzego z’umutekano zikaba zigishakisha amakuru y’aho baba barengeye kugirango bafatwe baryozwe ayo mabi.

Yahumurije abaturage abasaba gutuza kuko inzego z’umutekano zihora ziri maso ariko abasaba kujya batanga amakuru ku gihe, cyane cyane iyo hari abantu bakekwaho imyitwarire mibi kugira ngo bakumire icyaha kitaraba.

Ibiro by’Akarere ka Bugesera/Photo Internet.

Related posts

Perezida Touadéra wa Santrafurika yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Bamwe mu basirikare bakuru ba DR Congo batawe muri yombi bakekwaho kwica inzirakarengane mu Mujyi wa Goma.

N. FLAVIEN

Perezida Tshisekedi yatangaje Ingabo yizeye zizamufasha kurandura M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777