Amizero
Imyidagaduro

Biravugwa ko Miss Mwiseneza Josiane yaba atwite. [AMAFOTO]

Nyuma yuko Mwiseneza Josiane ashyize hanze aya mafoto ye, benshi mu bafana be bagize urujijo bakeka ko uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane(Miss Popularity) mu mwaka wa 2019, yaba atwite.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango dukesha iyi nkuru avuga ko koko uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2019 yaba atwite, ndetse inda ikaba imaze kugira amezi agera kuri abiri nubwo we adashaka kugira icyo abivugaho kirenze. Amakuru kandi avuga ko inda atwite ari iy’umusore uherutse gutera ivi akamwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore undi nawe akabyemera nta gushidikanya.

Miss Mwiseneza Josiane uherutse kwambikwa impeta mu minsi itari mike ishize, yateye urujijo benshi mu bafana be bibaza niba yaba atwite. Ibi byabaye nyuma yuko Mwiseneza Josiane ashyize hanze amafoto ye akurikira abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

Mu minsi ishize Mwiseneza Josiane yashyize hanze ifoto ye ari kumwe n’umukunzi we maze ayiherekesha amagambo agira ati: “Querido”. Ugenekereje mu kinyarwanfa bivuga umukunzi. Ibi bigaragaza ko atewe ishema n’urukundo rwe n’uyu musore ndetse binagaragara ko amwishimiye.

Ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki 15 Nzeri 2020 nibwo Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss popularity 2019 yambitswe impeta n’umusore bamaze igihe bakundana. Nkuko amashusho atandukanye ndetse n’amafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje.

Mwiseneza Josiane yafashwe n’ibyishimo bikomeye cyane ubwo yasabwaga n’uyu musore ngo azamubere umugore maze nawe aramwemerera, umusore ahita amwambika impeta.

Mwiseneza Josiane ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019 akaba ndetse ari n’umwe mu bakobwa bavuzwe cyane ndetse akanakundwa na benshi kubera kwigirira ikizere no gukora ibyo abandi batekerezaga ko bitashoboka, maze itangazamakuru rifata iya mbere mukumuzamura.

Nyampinga Josiane, ku munsi we w’amavuko nibwo yaje gutungurwa n’Umukunzi we banitegura kubana amwambika impeta ihamya urukundo amukunda ku mugaragaro.

Ni umuhango wabereye muri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima mu karere ka Musanze kuko ariho uyu mukobwa yakoraga mu minsi ishize, unitabirwa na bamwe mu nshuti ze nka Miss Yasipi Casmir bahanganiye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse n’abandi batandukanye.

Ni ibirori byagaragaraga ko byateguwe kuko hari n’abantu baringaniye mu cyumba gitatse indabo n’ikipe y’abashinzwe gufata amashusho, ndetse mu mashusho humvikanaga amajwi y’abakobwa bavuzaga akaruru bamusaba kwegera imbere ngo asanganire umukunzi we aho yari apfukamishije ivi rimwe ari na byo byitwa gutera ivi.

Muri uyu muhango ugaragara mu mashusho nk’uwamaze umwanya muto, Miss Mwiseneza Josiane yagaragaraga nk’uwari utunguwe, yegera umukunzi we yipfutse n’ikiganza mu maso, yemera kwambara impeta yari ahawe, abari aho bakomera amashyi icyarimwe.

Uku kwambikwa impeta, kwaciye amarenga ko aba bombi bashobora kuba bagiye kurushinga, n’ubwo bitazwi neza igihe bazarushingira.

Mu bihe bitandukanye, Miss Josiane yakunze guhakana ko adafite umukunzi, ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka, Miss Josiane wari ku ishuri muri INES-Ruhengeri aho yiga, yongera kuvuga ko ikimushishikaje ari ugukomeza amashuri ye ndetse ko ibyo gukundana bitari muri gahunda.

Miss Josiane uvugwaho kuba atwite amaze iminsi akora muri Hotel yo mu karere ka Musanze yitwa Centre Pastoral Notre Dame de Fatima, aho yagumye nyuma y’uko abandi banyeshuri  bari batashye mu kwezi kwa Werurwe kubera Coronavirus. Gusa aha ntiyabashije kuhaguma kuko ngo yahise ajya mu mushinga we mushya utaravuzweho rumwe na benshi wo gukina  Filime. Uyu mukobwa wazamuwe n’itangazamakuru, bamwe mu babashije kumubona kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka bakaba bemezako ngo ibijyanye n’itangazamakuru yabaye nk’ubifasha hasi kuko ngo mu byo manager we yaba yaramubujije, itangazamakuru naryo ririmo. Gusa bamwe bakaba babibona nk’ubwirasi aka wa mugani ngo “Utazi ikimuhatse areba ubwambure bwa se igitsure”.

Related posts

Breaking News: Francois Regis wari umunyamabanga wa FERWAFA yeguye

N. FLAVIEN

Umuhangamirimo Dr. Sina Gerard mu isura y’udushya duhora tumuhesha ibikombe.

N. FLAVIEN

Kugaruka kwa Marina: Intangiriro yo kongera kwiyubaka kwa The Mane?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777