Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Trending News Umutekano

Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC yahawe amasaha 48 kuba yavuye ku butaka bwabo kubera M23.

Inama nkuru y’umutekano muri DR Congo yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, mu Murwa mukuru Kinshasa, iyobowe na Perezida wa Repubulika Felix Tshisekedi, yafashe imyanzuro ikarishye irimo no kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri DR Congo kuko ngo rukomeje gufasha umutwe wa M23.

Iyi nama nkuru y’umutekano muri DR Congo, yavuze ko Congo idashobora kwihanganira ubushotoranyi bw’u Rwanda ku bufasha bweruye buhabwa M23 mu gutera ibirindiro by’ingabo za Leta, FARDC ndetse uyu mutwe ukaba umaze no kwigarurira uduce twinshi muri Rutshuru.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yayoboye iyi nama yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu i Kinshasa, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya wagize ati: “Byari ngombwa ko tugira icyo dukora ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kudogera mu Burasirazuba bwa DR Congo, muri Kivu ya Ruguru kubera umutwe wa M23 ukomeje gufashwa n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF”.

Akomeza avuga ko ishingiye kuri raporo zitandukanye ziva ku rubuga rw’imirwano, bashingiye kandi ku itsinda rihuriweho ryifashisha amashusho ya drones z’ubugenzuzi, “Twabonye urujya n’uruza rwinshi rurimo n’Ingabo z’u Rwanda muri iyi minsi ya vuba bajya gufasha M23 mu bitero rusange ku birindiro by’ingabo za Leta ya Congo, FARDC”.

Kubera ibyo byose, inama nkuru y’umutekano yasabye Guverinoma guha amasaha 48 Ambasaderi w’u Rwanda muri DR Congo, Vincent Karega, kuba yavuye ku butaka bwabo nk’uko bigaragara mu itangazo ryasomwe na Patrick Muyaya kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu, RTNC.

Iyi nama nkuru y’umutekano kandi yasabye Guverinoma gufata ingamba nshya zikarishye ku mutekano w’uduce twose twegereye u Rwanda, by’umwihariko utwamaze kwigarurirwa na M23, maze ngo Congo ikabasha kugira umutekano usesuye.

Ingabo za Leta ya Congo, FARDC zashimiwe umurava n’ubutwazi zikomeje kugaragaza mu kwitangira Igihugu no gukomeza guharanira ubusugire bwacyo mu kurinda abaturage.

Mu bindi, iyi nama nkuru y’umutekano yasabye Guverinoma gukomeza ubushake bw’inzira y’ibiganiro mu gukomeza ukuganira kwatangiye, haba ibiganiro biganisha ku masezerano y’amahoro by’i Nairobi muri Kenya na Luanda muri Angola mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu Karere k’ibiyaga bigari nk’uko tubikesha Radio Okapi y’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo, MONUSCO.

Imirwano hagati ya M23 na FARDC muri Teritwari ya Rusthuru yateye guhunga gukabije kw’abaturage, ku bw’ibyo, iyi nama yasabye Leta kohereza byihuse ‘Itsinda ry’ubutabazi ku buryo aba baturage bitabwaho’.

Mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubumwe, inama nkuru y’umutekano yashimangiye ingamba z’umukuru w’Igihugu zo kwirinda amagambo y’urwango, ivangura iryo ari ryo ryose ndetse n’ibikorwa by’urwango n’ubugome bihutaza abanyekongo bavuga ikinyarwanda bazwi nka ‘rwandophones’ mu kwirinda gutiza umurindi umwanzi.

Bashoje bavuga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, mu gihe cya vuba kiri imbere azageza ijambo ku baturage b’Igihugu ku mutekano ndetse no ku ngamba zihariye.

Iyi nama nkuru y’umutekano muri DR Congo iteranye mu gihe M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi icyarimwe. Nyuma ya Rutshuru Centre, yafashe Umujyi wa Kiwanja, ifata Rugali, Ikigo cya gisirikare gikomeye cya Rumangabo ndetse imirwano ikaba ikomereje mu bice bya Kibumba ugana mu cyerekezo cy’i Goma ndetse no mu nkengero za Kiwanja ugana mu cyerekezo cya ruguru aho M23 ikomeje guhiga bukware FARDC n’abambari bayo barimo FDLR, Mai Mai Nyatura n’abandi.

Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke muri Congo kireba abanyekongo ubwabo, aho gukomeza kubyegeka k’u Rwanda. M23 nayo ikaba ivuga ko irwanira uburenganzira bwayo nk’abenegihugu kandi ko nta handi bateze kujya kuko aho bari ari kuri gakondo ya ba sekuruza babo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri DR Congo, Vincent Karega yahawe amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bwabo.

Related posts

Umutwe wa M23 wakuye abasirikare 130 ba DR Congo mu bitaro bari bihishemo

Muntu Clarisse

Gen. (Rtd) Kabarebe yemeza ko Tshisekedi yashutswe n’abajenerali ba FARDC ngo atere u Rwanda.

Muntu Clarisse

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashyizwe ku ipeti rya CG.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777