Minisitiri w’Ingabo w’Ubufaransa Florence Parly yaburiye Mali kwirinda kugirana amasezerano na Kompanyi icunga umutekano yo mu Burusiya.
Hashize igihe hari amakuru yuko abasirikare bari ku butegetsi muri Mali bari hafi yo guha akazi abacanshuro bo muri Kompanyi-Company yitwa Wagner.
Inkuru ya BBC, yemezako madamu Parly yavuze ko ayo masezerano ashobora kugerwaho n’impande zombi “ahangayikishije bikomeye”, avuga ko yabangamira ibikorwa by’Ubufaransa byo guhangana n’inkeke itewe n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam zikorera muri ako karere.
Bivugwa ko kompanyi Wagner ikorera mu bihugu byinshi byo muri Afurika, mu gihe Uburusiya bushaka kongera ijambo ryabwo kuri uyu mugabane.
Abakozi b’iyo kompanyi barimo kurwana n’inyeshyamba muri Centrafrique, aho amakompanyi y’Uburusiya yabonye impushya zo gucukura amabuye y’agaciro.
