Amizero
Ahabanza Hanze Politike Ubukungu Ubuzima Umutekano

Akaga gakomeye ku Bihugu by’i Burayi bigiye kwinjira mu bihe by’ubukonje gaz ihenze.

Minisitiri ushinzwe iby’ingufu mu Bubiligi, yatanze umuburo ko ibihe by’ubukonje bizakomerera ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi nihatagira igikorwa ngo ibiciro bya gaz bigabanuke.

Ibi bije nyuma y’aho mu bihugu bya EU, ibiciro bya gaz bikomeje kuzamuka kimwe n’iby’amashanyarazi nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Ibi bihugu byakomeje kugorwa n’izamuka ry’ibiciro bya gaz uhereye igihe u Burusiya bwatangirije intambara kuri Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka. Ni mu gihe u Burusiya ari cyo gihugu cyoherezaga gaz nyinshi mu Burayi nyamara kikaba cyarashyiriweho ibihano kubera iyi ntambara.

Ibihugu bishyigikiye Ukraine biri kugerageza guhagarika gukoresha gaz ituruka mu Burusiya hamwe n’ibikomoka kuri peteroli.

U Burusiya bwajyaga bwohereza 40% bya gaz butunganya muri EU ariko kuri ubu na bwo bwagabanyije ingano y’iyo bwoherezaga.

Minisitiri ushinzwe ingufu mu Bubiligi, Tinne Van der Straeten, yanditse kuri Twitter ko ibiciro bya gaz mu Burayi bikwiye kugabanuka byihutirwa, yongeraho ko bifitanye isano ya hafi n’iby’amashanyarazi bityo ko bikwiye gusubirwamo.

Ati: “Ibihe by’ubukonje nka bitanu cyangwa icumi biri imbere bizaba bibi nitutagira icyo dukora. Tugomba kugira icyo dukora ku isoko ku rwego rw’u Burayi ibiciro bya gaz bikagabanuka.”

Ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi mu Burayi na byo byarazamutse bigera ku rwego rwo hejuru muri iki cyumweru.

Chancelier wa Autriche, Karl Nehammer, na we yakomeje agira ati: “Tugomba guhagarika aka kaga kari kuba ku isoko ry’ibijyanye n’ingufu. Ntabwo twakwemerera Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kugena imiterere y’ibiciro by’amashanyarazi buri munsi.

Kugeza ubu gaz ni yo icyifashishwa mu gukora umuriro w’amashanyarazi. Kubera ko ibiciro bya gaz byazamutse, umuriro na wo urahenze.

U Budage ni bwo bwakuraga gaz nyinshi mu Burusiya ukurikije uko byari bimeze mu 2020, buri kurwana no kongera gaz mu bubiko mbere y’ibihe by’ubukonje nubwo u Burusiya bwahagaritse kuyohereza.

Iki Gihugu gifite intego y’uko mu Ukwakira kizaba kigejeje kuri 85% by’ubushobozi bw’ububiko. Cyanafashe ingamba zo gukoresha neza gaz.

Minisitiri ushinzwe ubukungu, Robert Habeck yavuze ko hamwe n’izo ngamba ziyongera ku gushaka ahandi hagurwa gaz isimbura iyo mu Burusiya, bizafasha ko u Budage bugera ku ntego yabwo vuba ugereranyije n’igihe bwari bwarihaye.

Gaz ni yo ikoreshwa mu gushyushya mu nzu mu bihe by’ubukonje bukabije mu Bihugu by’i Burayi.

Related posts

Rubavu: Abaturage bashatse kwica umushoferi w’ikamyo wagonze umunyonzi yabona adapfuye akagaruka kumuhorahoza.

N. FLAVIEN

Musanze: Abakirisitu 10 ba ADEPR bafatiwe mu nzu y’umuturage basenga binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

N. FLAVIEN

Haravugwa Umuryango mushya ushobora guhuza Ibihugu bya Algeria, Tunisia na Libya.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777