Abarwanyi batatu bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FDLR ugizwe n’abarwanya u Rwanda bari mu maboko y’ingabo z’u Rwanda, RDF nyuma yo kwambuka umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitwaje imbunda zabo zo mu bwoko bwa AK-47 n’icyombo (Radiyo y’itumanaho) bari basanzwe bakoresha mu gisirikare cya DR Congo, FARDC.
Amakuru agera kuri www.amizero.rw avuga ko igisirikare cya DR Congo cyaba kiri gutegura ibitero bikomeye ku mutwe wa M23 aha mu kibaya, ngo bakazifashisha FDLR kuko ari bo bazi aka gace neza ndetse ngo ari nabo bashobora kugerageza kurwana n’abo Leta ya DR Congo ikunze kwita ingabo z’u Rwanda.
Biravugwa ko abo bikekwa ko ari abasirikare ba FDLR bambukiye mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu ubu bakaba bari mu maboko y’ingabo z’u Rwanda zicunga umutekano amanywa n’ijoro mu bice byo hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na DR Congo muri biriya bice bikora ku kibaya.
Hari amakuru yavuzwe ko baba bishyikirije ingabo z’u Rwanda ku bushake ariko kandi bikaba bikekwa ko bari baje mu butasi ngo barebe aho bashobora kuzanyura bagabye ibitero kuko ngo bifuza gutera M23 bayiturutse inyuma, bakaba bifuza kunyura kuri borune (borne) ya 14 maze ngo bakayishorera bayerekeza hagati aho idashobora kubona umusada bo bemeza ko uturuka mu Rwanda.
Aba barwanyi bambutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025 ahagana saa moya z’igitondo (07h00) baturutse mu kibaya gihuza u Rwanda na DR Congo bambukira mu mudugudu wa Kigezi, Akagari ka Kageshi, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba.
Aba barwanyi ngo babarizwaga ahitwa Kibati mu mizi y’ikirunga cya Nyiragongo ahasanzwe habarizwa abarwanyi ba FDLR, babiri muri bo bakomoka mu mudugudu wa Kanyabijumba, Akagari ka Gacurabwenge, undi umwe akaba akomoka mu mudugudu wa Kagezi, Akagari ka Kageshi.
Bwana Ntibitura Jean Bosco uyobora Intara y’Iburengerazuba aherutse kugirana ibiganiro n’abaturiye iki kibaya gihuza u Rwanda na DR Congo anenga ababyeyi bareka abana babo bakajya mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo abasaba kubaganiriza bagataha mu gihugu cyabibarutse kuko ari amahoro.
Si ubwa mbere abasirikare baturutse muri DR Congo bafatwa n’ingabo z’u cyangwa se bakaraswa bagerageza kuzirwanya. Nko ku itariki ya 16 Ugushyingo 2024 ingabo z’u Rwanda ziba ahitwa kuri Muti zafashe umwe mu barwanyi bikekwa ko ari umu FDLR wari wambaye impuzankano ya FARDC winjiye ku butaka bw’u Rwanda bikaba byaravuzwe ko akomoka aha mu murenge wa Cyanzarwe.