Abanyarwanda baba i Brazzaville bagejejweho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bukubiyemo kubifuriza ubuzima bwiza n’iterambere mu byo bakora na gahunda z’iterambere u Rwanda rwihaye bunabibutsa Kandi ko na bo nk’Abanyarwanda bakwiye kubigiramo uruhare rutaziguye.
Ni ubutumwa bagejejweho n’umunyamabanga mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe ku Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2025 nyuma y’izindi gahunda zitandukanye z’uzinduko rw’akazi yitabiriye Brazzaville.
Amb. Bazivamo yibukije aba Banyarwanda ko u Rwanda nk’igihugu cyabo rubashyigikiye muri gahunda zo kwiteza imbere, kandi ko ruhora rubateze yombi ndetse ko rwiteguye kubafasha uko bishoboka kose muri gahunda zo kwiteza imbere.
Yabasabye kurangwa n’indangagaciro nyarwanda cyane cyane izo gukorera hamwe no kuba inyangamugayo.
Yasoje abifuriza umwaka mushya muhire wa 2026.
Amb. Bazivamo ari muri Congo aho yatumiwe muri kongere ya gatandatu isanzwe y’ishyaka Parti Congolais du Travail PCT riri ku butegetsi muri iki gihugu.
Yagaragaje ko PCT na FPR Inkotanyi bisangiye imiyoborere idaheza kandi ishingiye ku baturage ndetse ashimangira ubushake bw’uyu muryango mu guteza imbere imibanire yawo na PCT, ndetse n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Congo.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo-Brazzaville.
Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.
Mu 2023 Perezida Denis Sassou Nguesso yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwasize umubano w’ibihugu byombi ku rundi rwego, dore ko rwabaye hashize amasaha make Congo Brazaville yemereye Abanyarwanda kujya muri icyo gihugu nta viza batse, bakazihabwa bagezeyo kandi ku buntu.
Muri uru ruzinduko kandi hasinywe amasezerano umunani y’ubufatanye, yiyongereye ku yandi 25 yasinywe muri Mata 2022 ubwo Perezida Kagame yasuraga Congo Brazaville.


