Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike

Abanyamulenge baba muri USA baratabariza bagenzi babo baba muri DRC ku bitero bagabwaho

Abanyamulenge baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batabaje ubuyobozi bw’iki gihugu gutabara bene wabo bari kugabwaho ibitero mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibikubiye mu ibaruwa yanditswe n’umuryango Mahoro Peace Association uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge, yandikiwe abayobozi bo muri Amerika guhera kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, kugeza ku badepite.

Umuyobozi w’uyu muryango, Douglas Kabunda, yatangaje ko kuva mu 2017, Abanyamulenge batuye mu misozi yo muri teritwari ya Fizi, Uvira na Mwenga bagabwaho ibitero bikomeye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Kabunda yasobanuye ko ibice bituwe n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo bigoswe n’ibigo bya gisirikare birenga 58, kandi ko abasirikare babikoreramo batabemerera kujya ku masoko, ku mavuriro cyangwa kugerwaho n’imfashanyo.

Yanibukije ko u Burundi bwiyemerera ko bwagose igice cya Minembwe gituwe n’Abanyamulenge, kuko tariki ya 12 Ugushyingo, Umuvugizi w’ingabo z’iki gihugu, Brig Gen Gaspard Baratuza, yashinje abahatuye gukorana n’umwanzi.

Kabunda yagaragaje ko kudatandukanya abasivili n’abarwanyi bigize ibyaha bikomeye birimo iby’intambara nko kubicisha inzara, ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo kubamenesha n’ibyaha bya jenoside kuko ari ubwoko buri kwibasirwa.

Uyu muryango wamenyesheje Amerika ko icyo wifuza ari uko ibikorwa byo kugota ibice bituwe n’Abanyamulenge no gufunga inzira banyuramo bajya guhaha byahagarara, ingabo z’u Burundi zose zikava mu burasirazuba bwa RDC.

Wasabye kandi ko mu misozi yo muri Fizi, Uvira na Mwenga hakoherezwa komisiyo mpuzamahanga yigenga kugira ngo ikore iperereza ku byaha by’intambara, ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibya jenoside biri gukorerwa abahatuye.

Kabunda yatangaje ko abofisiye mu ngabo z’u Burundi n’iza RDC bagira uruhare mu bikorwa byo kugota ibice bituwe n’Abanyamulenge no kubicisha inzara bafatirwa ibihano birimo gufatira imitungo yabo no kubambura uburenganzira bwo kujya muri Amerika.

Biteganyijwe ko guhera tariki ya 23 kugeza ku ya 28 Ugushyingo, Abanyamulenge baba muri Amerika bazakora imyigaragambyo, bakomeze kumenyesha ubuyobozi bw’iki gihugu ubu butumwa.

Umuryango Mahoro Peace Association wateguje ko Abanyamulenge baba muri Amerika bagiye kwigaragambya iminsi itandatu mu rwego rwo gushaka impinduka

Related posts

FCR ya Gen Kabido yiyunze kuri AFC/M23, itegeka FARDC kuba yavuye mu bice igenzura bitarenze amasaha 24.

Muntu Clarisse

DR Congo na M23 bumvikanye gushyiraho urwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge

N. FLAVIEN

Uganda yasabwe na Amerika kwakira abahunze Afghanistan bagera kuri 2000.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777