Kuva muri Kanama uyu mwaka wa 2022, Igihugu cy’ u Burundi kimaze kohereza ubugira kabiri ingabo mu Burasirazuba bwa DR Congo mu rwego rwo gufasha FARDC kugarura umutekano.
Ibi ni ibyatangajwe na Col Pierre Claver Nzisabira, Umunyamabanga uhoraho w’inama nkuru y’umutekano mu Burundi, wemeje ko icyiciro cya kabiri cy’ingabo z’u Burundi zageze muri DR Congo ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 05 Ukuboza 2022.
Col Nzisabira, akomeza avuga ko icyiciro cya mbere cy’ingabo z‘u Burundi giheruka koherezwa muri DR Congo mu kwezi kwa Kanama 2022 zagiye mu rwego rw’ubutwererane hagati ya Leta y’u Burundi na DR Congo, mu gihe Izoherejwe kuri iyi nshuro zigiyeyo mu rwego rw’ingabo zihuriweho n’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Yagize ati: ”Twohereje ibyiciro bibiri by’ingabo muri DR Congo. Icyiciro cya mbere n’icyagiye muri Kanama 2022 ku busabe bwa DR Congo mu rwego rw’ubutwererane hagati y’Ibihugu byombi mu gihe ikindi cyiciro cyageze Muri DR Congo ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 5 Ukuboza 2022 mu rwego rw’ingabo zihuriweho n’Ibihugu bigize EAC, byose bikaba bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo”.
Col Nzisabira Pierre Claver, yakomeje avuga ko n’ubwo izi ngabo zagiye muri DR Congo mu buryo butandukanye ariko zizajya zikorana bya hafi, gusa ntiyatangaza umubare w’izoherejwe kuri iyi nshuro, mu gihe iziheruka koherezwa muri Kanama 2022 zari hagati ya 600 na 630 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ingabo ku mpande zombi (FARDC na FNB).
Andi makuru akomeza avuga ko izi ngabo z’u Burundi zambukiye muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo aho zakiriwe n’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo, FARDC muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko tubikesha Rwandatribune.
Ku rundi ruhande ariko, Frédéric Bamvuginyumvira wahoze ari Visi Perezida w’u Burundi, yanenze iki gikorwa avuga ko atiyumvisha ukuntu Igihugu cy’u Burundi gikennye cyane ku Isi ndetse kikaba cyarabuze ubushobozi bwo kwishyura amadeni gifitiye ibindi Bihugu n’imiryango mpuzamahanga kibarizwamo, kizabasha kubona ayo gishora mu bikorwa ingabo z’u Burundi zigiyemo muri DR Congo.
Mu Bihugu birindwi bigize umuryango wa EAC, bitatu byonyine nibyo bimaze kohereza ingabo mu gikorwa cy’ingabo zihuhuriwe z’Ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa DR Congo, hakiyongeraho na Tanzania isanzwe ihafite ingabo ziri mu butumwa bwa ONU bushinzwe kugarura amahoro n’umutekano muri DRCongo, MONUSCO.