Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Trending News Umutekano

Abaminisitiri b’ingabo bo mu Karere bagiye guhuzwa no kwiga ku mutekano wa RDC

Abaminisitiri b’ingabo n’abagaba bakuru bazo bo mu bihugu bigize inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR, bagiye guhurira muri Zambia mu nama igamije kwiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Leta ya Zambia yatangaje ko iyo nama izamara iminsi itatu, ikazatangira ku itariki ya 8 Mutarama 2026 mu Mujyi wa Livingstone.

Biteganyijwe ko izitabirwa n’abaminisitiri b’ingabo 12 ndetse n’abagaba bakuru b’ingabo 12 bo mu bihugu bigize ICGLR.

Minisitiri w’Ingabo wa Zambia, Ambrose Lwiji Lufuma, ni we uteganyijwe kuyobora iyi nama, izibanda ku gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke bikomeje mu ntara za Kivu zombi mu Burasirazuba bwa RDC.

Iyi nama igiye kuba mu gihe ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bikomeje kugaragaza impungenge ku ntambara ikomeje gufata indi ntera muri RDC, aho ubutegetsi bw’iki gihugu bukomeje kurasa ku bice AFC/M23 igenzura byiganjemo abasivili hakicwa benshi.

Igitero giheruka ni icyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC cyifashishije drones cyagabwe mu gace gatuwe n’abaturage muri Santere ya Masisi ku wa 2 Mutarama 2026 gihitana abasivile batandatu abandi 41 barakomereka.

Uburasirazuba bwa RDC bumaze imyaka irenga 30 mu intambara n’umutekano muke, gusa byongeye gufata indi ubwo abarwanyi ba M23 bongeraga kubura intwaro mu 2021.

Ni nyuma y’uko Leta ya RDC yanze kubahiriza amasezerano yagiranye n’uyu mutwe, yari agamije kurengera Abanye-Congo cyane cyane bo mu bwoko bw’Abatutsi bahora bicwa umunsi ku wundi abandi bakameneshwa mu byabo bazira uko bavutse.

ICGLR igizwe n’ibihugu 12 birimo Angola, u Burundi, Centrafrique, Congo, RDC, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani, Sudani y’Epfo, Tanzania na Zambia.

Minisitiri w’Ingabo wa Zambia, Ambrose Lwiji Lufuma, ni we uteganyijwe kuyobora iyi nama ya ICGLR

Related posts

Tour de France: Julian Alaphilippe yegukanye agace ka mbere kabayemo impanuka 2 zikomeye

N. FLAVIEN

Inkomoko y’umunsi mukuru wa ‘Saint Valentin’ ufatwa nk’uw’abakundana.

N. FLAVIEN

Uvira: Abasirikare kabuhariwe ba M23 bahanuye Sukhoi-25 ya FARDC

NDAYISHIMIYE Libos

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777