Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Abakunzi ba Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere bayisabye ibyishimo birambye.

Abakunzi b’Ikipe y’umupira w’amaguru y’Akarere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru yakinaga mu cyiciro cya kabiri, bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yuko Ikipe yabo itwaye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo, ihita izamuka mu cyiciro cya mbere ari iya mbere, benshi bakaba bayisabye ko yahamya ibirindiro ntizongere kumanuka kuko ngo ari ukubicisha irungu.

Ubwo hasozwaga Shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2024-2025, hakinwa imikino y’umunsi wa gatandatu wa kamarampaka, Ikipe ya AS Muhanga yo mu karere ka Muhanga, yatsinze La Jeunesse ibitego 2-1 nayo ibona itike iyerekeza mu cyiciro cya mbere ari nako byagenze muri Gicumbi FC yatsinze Etoile de l’Est 2-0 ihita inahabwa igikombe na sheke ya miliyoni umunani.

Gicumbi FC isanzwe ikinira mu mujyi wa Byumba, yazamutse mu cyiciro cya mbere yaherukagamo 2022, ifite amanota 12 ayigira iya mbere inahabwa igikombe cy’icyiciro cya kabiri 2024-2025 gifite agaciro ka miliyoni umunani (8,000,000 Frw) mu gihe AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu 2021 yazamutse ari iya kabiri n’amanota icumi, ihabwa miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) naho Etoile de l’Est yarangije ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu yahawe miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw).

Mu byishimo bidasanzwe, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, bwana Nzabonimpa Emmanuel yagize ati: “Mumfashe kwishimira uyu muhigo twesheje! Turashimira umuntu wese wabigizemo uruhare ngo twegukane iki gikombe! Ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri, ikipe y’Akarere kacu izamukanye igikombe mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda.”

Benshi mu bakunzi b’iyi kipe yigeze gukina n’ubundi mu cyiciro cya mbere, bahise bikoza iy’ibicu bavuga ko bari banyotewe kubona Ikipe yabo ikina mu cyiciro cya mbere, gusa basaba bashimitse ko kugaruka mu cyiciro cya mbere ari kimwe ariko no kugumamo ari ikindi kuko ngo bo icyo bakeneye ni ibyishimo mu gihe bakiriye imikino bikongera n’urujya n’uruza iwabo aho guhora mu bwigunge.

Gicumbi FC ibaye Ikipe ya kabiri yo mu cyiciro cya mbere mu zibarizwa mu ntara y’Amajyaruguru kuko ije isanga Musanze FC imaze kuba ubukombe, bikaba bivuze ko abatuye Intara y’Amajyaruguru batazicwa n’irungu kuko uturere tubiri muri dutanu duhagarariwe muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagabo.

Gicumbi FC yarangije ku mwanya wa mbere inahabwa Igikombe cya miliyoni umunani y’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyishimo byari byose kuri Meya Nzabonimpa wavuze ko besheje umuhigo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwashyikirijwe Igikombe cyatwawe n’ikipe ihagarariye aka karere.

Gicumbi FC yatwaye Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri itsinze Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma/Iburasirazuba.

Related posts

Abderrahim Taleb utoza APR FC yiseguye ku bafana bayo

KALISA

Joao Pedro ukinira Chelsea n’Ikipe y’Igihugu ya Brazil yarutse mu kibuga

KALISA

Urupfu rw’Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly rwashenguye benshi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777