Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo abafite ubumuga bw’uruhu rwera babone ibyangombwa nkenerwa hakurikijwe imiterere y’uruhu rwabo, hari abacyumva ko badateye nk’abandi ndetse bikabaviramo kwitinya no kwisuzugura, ibintu bikomeza kubadindiza gusa bakaba basabwa gutinyuka bakumva ko nabo bashoboye kuko bafite Igihugu kibitayeho.
Mu butumwa bwagenewe abafite ubumuga bw’uruhu rwera bo mu Rwanda ku munsi mpuzamahanga wabo, basabwe kureba ibikorwa byose bibakorerwa, ngo ibi bikaba ari mu rwego rwo kubafasha kugira imibereho myiza ibaganisha ku iterambere rirambye hirindwa ihezwa n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishobora kubakorerwa.
Buri mwaka tariki 13 Kamena, ni umunsi Isi yose izirikana abafite ubumuga bw’uruhu rwera. Mu Rwanda naho, uyu munsi mpuzamahanga ukaba wizihirijwe mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru aho abafite ubumuga bw’uruhu rwera baturutse mu Turere dutandukanye bahawe serivisi z’ubuvuzi n’abaganga b’inzobere, zirimo kubapima amaso, kubaha ingofero, gushiririza uduheri dushobora kuvamo kanseri y’uruhu, bahabwa n’amavuta arinda uruhu kwangirika, banahabwa indorerwamo z’amaso.
Gasarabwe Amiel, ni umuganga w’inzobere mu bitaro bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko abafite ubumuga bw’uruhu rwera hari ibyo bagomba kwitwararika bitewe n’imiterere y’uruhu rwabo ariko ngo iyo rwitaweho uko bikwiye ubuzima bukomeza nk’ibisanzwe, ibi kandi ngo bikaba biri mu murongo mwiza kuko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo ibiteho.
Bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu rwera bitabiriye iki gikorwa ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, bavuze ko bashingiye ku bikorwa byo kubitaho bakomeje kubona hirya no hino mu Gihugu, basanga bitaweho ndetse ngo by’umwihariko ndetse ngo n’akato kakaba gakomeje kugabanuka n’ubwo ngo hatabura ababaswe n’imyumvire idahwitse.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’Ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga rw’uruhu rwera, Rwanda Albinism Network, Uwimana Fikiri Jayden asaba abafite ubumuga bw’uruhu rwera kutitinya kuko ngo ni abantu nk’abandi kandi ikigeretse kuri ibyo ni uko bafite n’Igihugu kibitayeho kandi kirajwe ishinga n’imibereho myiza yabo nk’uko na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame adahwema kubivuga ndetse agakora ibishoboka byose ngo babone iby’ibanze ku buzima bwabo.
Magingo aya, abafite ubumuga bw’uruhu rwera bagera ku 1500 nibo bamaze kubarurwa mu Turere dutandukanye tw’Igihugu aho bakomeje kugerwaho na serivise z’ubuvuzi zirimo amavuta y’uruhu ubusanzwe baguraga ibihumbi 13 ariko ngo nyuma yo kubyemererwa na Perezida wa Repubulika, ubu bakaba bayabona kuri mitiweri bishyuye amafaranga 200 gusa. Akarere ka Musanze n’aka Burera two mu Ntara y’Amajyaruguru ni two tuza ku isonga mu kugira umubare munini.
Uretse kandi igikorwa cyo gushiririza uduheri tugaragara ku ruhu dushobora kuba intandaro yo gufatwa na kanseri y’uruhu, ku nkunga ya Health Alert Volunteers ufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kuri uyu munsi mpuzamahanga, bahawe amavuta y’uruhu, basuzumwa amaso, bahabwa indorerwamo z’amaso, ingofero zibarinda izuba, hakaba kandi abahawe amagodora yo kuryamaho n’ubundi bufasha butandukanye burimo no kuzafashwa kubona amacumbi ku batayafite.
Umuryango wita ku bafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda, Rwanda Albinism Network, watangiye mu 2008, utangira ari Association yatangiriye mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru utangijwe na Padiri Bonaventure Twambazimana ariko ukomeza gukura ari nako wagurira ibikorwa mu tundi Turere, kuri ubu ukaba waravuye ku gufasha abana bato gusa ahubwo uraguka cyane ukaba ugeze ahashimishije ku buryo abawurimo bawufata nk’icyanzu cy’Imana.
Mu ntego zawo, ngo ntibagarukira gusa ku bafite ubumuga bw’uruhu rwera ahubwo ngo n’abandi bafite ubumuga bashobora gufashwa bitewe n’amikoro bafite mu rwego rwo gushimangira ihamwe ry’ibanze bagenderaho bafasha ufite ubumuga kuko hari ibyo aba adashobora kwikorera n’ubwo ngo hari igihe bahura n’ibibazo by’amikoro bigatuma batagera ku mubare bifuza ndetse n’ibyo baba bifuza kubakorera (package).




