Uwari umunyamabanga muri FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye ku mirimo ye kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021
Mu nyandiko isesuye yandikiye umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, bwana Uwayezu Francois Regis yatangaje ko yeguye ku nshingano ze kubera impamvu ze bwite.
Muri iyi baruwa kandi, Uwayezu Francois Regis yashimiye abo bakoranye ndetse n’amahirwe yahawe n’ishyirahamwe rireberera umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 3 yari amaze kuri iyi ntebe.
Mu mwaka w’2020, uwari umuyobozi wa FERWAFA, Rtd Brig. General Sekamana yandikiye abanyamuryango abamenyesha ubwegure bwe, aza gusimburwa na Olivier Niyomugabo uriho kuri ubu.
