Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Nyakanga rwari rwambikanye hagati ya Phoenix Suns ihagarariye Uburengerazuba na Milwaukee Bucks ihagarariye Uburasirazuba. Chris Paul w’imyaka 36 akaba amaze imyaka 16 muri NBA yongeye kwerekana ko ubunararibonye bufite icyo busobanuye mu mukino ikipe ye Phoenix Suns yatsinze Milwaukee Bucks amanota 118-105, we wenyine yatsinzemo amanota 32 anatanga imipira 9 yavuyemo amanota (Assists).
Nyuma y’umukino wa mbere mu mikino irindwi ya Play Offs aya makipe yombi ashobora kuzahuramo, Chris Paul yabwiye itangazamakuru ati: “Imikino yose twakinnye muri uyu mwaka w’imikino ni aha twifuzaga ko itugeza, tuzakomeza gufatanya, kandi turizera ko ari icyo bizatanga.” Ubufatanye kandi Chris Paul yakomozagaho bwagaragariye mu mikinire ya bagenzi be Devin Booker watsinze amanota 27 akanatanga assists 6 mu gihe Deandre Ayton yatsinze amanota 22 akanakora rebounds 19.
Ku ruhande rwa Milwaukee Bucks, uyu mukino wa mbere bawinjiyemo bafite Umugereki Giannis Antetokounmpo wari umaze iminsi afite imvune yakuye mu mukino wa 4 mu mikino 6 ikipe ye yakinnyemo na Atlanta Hawks mu gushaka itike yo guhagararira Uburasirazuba. Mu minota 35 uyu musore ufite ibihembo y’umukinnyi w’umwaka (NBA MVP) yakinnye, yashoboye gutsindira ikipe ye amanota 20 akora na rebounds 17. Khris Middleton yongeye kwigaragaza kuko ariwe watsindiye Bucks amanota menshi, kuko yinjije amanota 29 akanakora rebounds 7.
Dore bamwe mu bakinnyi bitwaye neza ku mpande zombi:
Suns
Chris Paul: Amanota 32, 9 assists
Devin Booker: Amanota 27, 6 assists, 3 steals
Deandre Ayton: Amanota 22, 19 rebounds
Bucks
Khris Middleton: Amanota 29, 7 rebounds
Giannis Antetokounmpo: Amanota 20, 17 rebounds
Jrue Holiday: Amanota 10, 9 assists, 7 rebounds
Umukino wa kabiri ugomba guhuza aya makipe uteganijwe kuri uyu wa kane Tariki ya 8 Nyakanga 2021