Inzego z’ibanze zo muri Leta ya Washington iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko uwitwa Alex Harvill yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 17 ubwo yari mu myitozo yo gusimbuka ari kuri moto, aho yiteguraga gukuraho agahigo kari gasanzwe.
Alex Harvill w’imyaka 28, yari asanzwe atwara moto zikora amarushanwa yo gusimbuka, dore ko nawe ubwe yari asanganywe umuhigo yagezeho muri 2013 mu cyiciro cyitwa “dirt to dirt jump” aho utwaye moto agerageza gusimbuka ava ku kanunga kamwe agwa ku kandi. Icyo gihe akaba yarabashije guca agahigo katari kakurwaho n’undi muntu uwo ari wese nkuko tubicyesha Guinness World Records kuko yabashije gusimbuka metero 90 na sentimetero 60.
Agahigo Nyakwigendera yageragezaga gukuraho kari ako gusimbuka metero 107 mu byitwa “rump jump” kashyizweho muri 2008 n’uwitwa Robbie Madson. Ni mu birori byaberaga ahitwa Moses Lake Airshow, byari kuzamara iminsi itatu.

Umugore wa Alex Harvill ndetse n’abana be babiri harimo uruhinja bari baherutse kwibaruka nabo bakaba bari bitabiriye ibi birori byarangiye mu marira n’agahinda. Nyakwigendera yitabye Imana akiri kwishyushya, dore ko imyiyereko nyirizina itari yagatangiye.
Abakunzi b’uyu mukino wo gusimbuka uri kuri moto batewe agahinda n’urupfu rw’uyu mugabo ndetse bakaba bahise banatangiza igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abo mu muryango we asize, aho agera ku bihumbi 29 by’Amadorali y’Amerika amaze kwegeranywa.

