Umusifuzi wo mu gihugu cya Brazil witwa Denis da Silva Ribeiro Serafim yashatse kwihagarika ari mu kibuga ahita abikora atavuye mu kibuga.
Inkuru y’uyu musifuzi yamenyekanye kubera amafoto ye yakwirakwirijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ubwo yashakaga kwihagarika mbere yo gutangiza umukino akajya ku murongo ugabanya ikibuga mo kabiri akaba ari ho abikorera.
Ibi byabaye ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2021 mu mukino wa Copa de Brazil utari uzwi cyane wahuje Boavista na Goias ku kibuga cya Elcyr Resende stadium ahitwa Saquarema hafi ya Rio de Janeiro, gusa wagiye kurangira wamenyekanye ku Isi yose kubera ako gashya kawubayemo. Uyu mukino warangiye Boavista ibitego 3-1

1 comment
iyi nkuru ntabwo yuzuye